Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza wa APR FC Adil Nyuma yo gushimagizwa n’ubuyobozi ibyo yakoze byatumye yikomwa n’abafana b’iyikipe bamushinja ikintu gikomeye. Ngiyi imbarutso ya byose!

Hashize amasaha make, ikipe ya APR FC yerekeje mukarere ka Huye aho igiye gukina umukino wambere na US Monastir yo muri Tunizia iri bugere mu Rwanda kumugoroba w’uyuwa3 aho ayamakipe yose agiye gukina imikino nyafurika yahuje amakipe yatwaye ibikombe iwayo.

Nkuko bisanzwe mu ikipe ya APR FC iyo bafite umukino ukomeye babanza kuganirizwa n’ubuyobozi bukuru bw’iyikipe murwego rwo kubaka ubushobozi bw’abakinnyi mumutwe ndetse no kugirango iyikipe ikomeze kwesa imihigo y’intsinzi nkuko bikubiye mubibaranga.ibi rero ninabyo byaje kuba kumunsi wejo abayobozi baganiriza abakinnyi bababwirako bagomba kwitwara neza bagatsinda iyikipe yo muri Tunizia ngo cyane ko iyikipe ya APR FC ifite umutoza mwiza ngo ndetse uyumutoza akaba ari mubatoza bake bo muri Africa beza kugeza ubu.

Nyuma rero yuko uyumutoza abwiwe ibi byose, nibwo yaje guhita ahana abakinnyi bagera kuri 4 barimo Rutahizamu Mpuzamahanga Byiringiro Lague, ahana rutahizamu usatira aciye kuruhande ishimwe Anicet ,ir’shad ndetse na nizeyimana djuma avuga ko batakiri kurwego rwa APR FC ndetse aba bakinnyi bakaba batanajyanye n’ikipe aho yagiye mumikino nyafurika. ibi rero byaje gutuma abafana bose ba APR FC batishimira uyumutoza kubera ko uyumusore byiringiro Lague ndetse na Anicet ni bamwe mubagiye bafasha cyane iyikipe muri iyimikino.

Nkwibutseko umwaka ushize ubwo ikipe ya APR FC yasezererwaga muri ayamarushanwa igitego kimwe rukumbi yabonye kikaba cyaratsinzwe n’uyu rutahizamu wahanishijwe gusubira mucyiciro cya Kabiri ngo ajye gukorera imyitozo mu Intare Fc yaramaze imyaka irenge 4 azivuyemo.

Related posts