Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza wa APR FC Adil Eradi yongeye kugaragara nk’impamvu ishobora gutuma ikipe ye isezererwa rugikubita mumarushanwa nyafrica. soma witonze!

Umunya-Maroc utoza ikipe ya APR FC Muhammad Eradi Adil akomeje gutuma benshi mubafana b’iyikipe ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda bamwibazaho byinshi, nyuma yuko uyumugabo utujuje ibyangobwa byo gutoza imikino nyafurika asabiwe ko yatoza iyimikino ariko ubu busabe bukaza guteshwa agaciro byatumye benshi mubakunzi b’iyikipe babibona mo ikibazo, cyane ko bamenyerejweko bababeshya ko imikinire ya APR FC haba harimo akaboko k’umutoza.

Uyumugabo ushinjwa nabenshi ko yaba afite ibyangombwa bitamwemerera gutaza imikino nyafurika nkuko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano muri Africa ryabisabye, kurubu arikubonwa nk’imbarutso yo kuba iyikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yazasezererwa rugikubita mumarushanwa nyafurika cyane ko iyikipe izatangira icakirana n’ikipe y’ikigugu yo muri Tunizia ndetse iyikipe bizakina ikaba ari ikipe isanzwe imenyereye ayamarushanwa.

Usibye kuba US Monastil izakina na APR FC isanzwe imenyereye ayamarushanwa ndetse ikaba yaranatwaye ikigikombe bazaba bari guhatanira, benshi bibaza ukuntu uyumutoza azongera gutoza uyumukino ari kuri terefone, abandi bakemeza ko iyikipe yahano iwacu i Rwanda yaba yaramaze kwemera ko ari insina ngufi imbere y’imikino mpuzamahanga yakiniwe hanze y’igihugu kuko byagiye bigaragara ko iyikipe itajya ibasha kwitwara neza na rimwe.

Nubwo kandi benshi batekereza ko kuba uyumugabo ashobora kutemererwa gutoza iyimikino nk’umutoza mukuru uri ahagenewe kujya abatoza, uyumugabo akaba yarabikoze umwaka ushize ubwo yatozaga iyimikino yicaye mumyanya y’abanyacyubahiro ariko akajya abwira mugenzi we ibyo akora akoresheje telephone ngendanwa. ibi rero abafana bakabibonamo kujenjeka ndetse no kudashaka ko akabaoko k’umutoza kagaragara mumikino nyafurika.

Related posts