Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza wa APR FC Adil birakekwa ko yanze kugaruka mu Rwanda kubera ikipe ya Rayon Sport ihagaze neza ndetse yahishuye byinshi kuri uyumukino utegerejwe mukwezi gutaha

Umutoza mukuru wa APR FC Mohammed Eradi Adil uherereye muri Maroc kugeza ubu, amaze iminsi isaga 8 asoje ibihano bye muri APR FC nyuma yuko ahagaritswe ashinjwa ibyaha bitandukanye muri iyikipe ariko nyamara uyumugabo akaza gutangaza ko ibyo atari ibyaha yarakwiriye kuba yahanirwa ngo kuko kubwe abona afite uburenganzira bwo kubwira abakinnyi be ibyo yagombaga kubabwira ngo kandi umutoza mukuru wese yabikora.

Uyumugabo wagaragaje ko atiteguye kuba yagaruka gutoza ikipe ya APR FC yaciye amarenga ko kimwe mukimutera ubwoba bwo kugaruka ari uko ikipe ya Rayon Sport isigaye ikomeye ndetse akaba atekereza ko mugihe yagaruka agatoza umukino wayo ashobora guhura nakaga gakomeye ikaba yamutsinda ibitego byinshi cyane ko kugeza ubu iyikipe imaze gutsinda imikino igera kuri 6 ikanganya umukino 1 naho ikaba imaze gutsindwa umukino umwe wonyine.

Uyumugabo waranzwe no gutsinda iyikipe ya Rayon Sport, kuri iyinshuro ari gutinyako iyikipe ya Rayon Sport yazamwishyura ibitego byose yayitsinze maze ikaba yabikubira mumukino umwe cyane ko uyumugabo yagiye agaragaza ko ariwe mutoza ikipe ya APR FC yagize akajya ahembwa amafranga mesnhi ariko akaba ari nawe wasubije urwego rw’abakinnyi benshi hasi kugeza nubwo ikipe ya APR FC itagira umukinnyi ubanzamo mu ikipe y’igihugu kandi isanzwe ari ikipe ikomeye ndetse isanzwe arinayo itanga abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu. uyumugabo rero akaba ibi byose byamenyekanye ubwo yavugaga ko kugeza ubu mu Rwanda ikipe ikomeye ari ikipe ya Rayon Sport ngo ndetse na Kiyovu Sport ngo ndetse akaba abona mo imwe igomba gutwara igikombe cy’uyumwaka w’imikino.

Related posts