Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza mushya wa Rayon Sports Julien Mette yavuze amagambo akomeye yatumye abafana ba Rayon Sports bigarurira ikizere

Mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki 19 Mutarama 2024 nibwo Rayon Sports yakiriye umutoza mukuru Julien Mette ku kibuga mpuzamahanga cy’indenge cya Kigali I kanombe.

Uyu mutoza akigera mu Rwanda yagize ati “Ndishimye kuba ndi hano kandi ndi umwe mu bagize Rayon Sports nk’ikipe nkuru kandi ifite abafana benshi. Nizera ko hari umusanzu natanga mu iterambere rya ruhago muri iki gihugu mfasha Rayon gutwara igikombe uyu mwaka.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko Rayon Sports ari ikipe nini muri Afurika kandi mu bihugu yanyuzemo byose yajyaga yumva amakuru ayiturukamo nk’ikipe ikomeye. Uyu mutoza kandi yarebye abakinnyi ifite asanga ari beza yizeye neza ko bazakomezanya neza.

Aya magambo yatangajwe n’umutoza mukuru wa Rayon Sports Julien Mette,yahaye ikizere abafana ba Rayon Sports bari bamaze igihe kinini badafite umutoza mukuru,kuko izo nshingano zari zifitwe na Mohamed Wade by’agateganyo, nubwo mu mikino 2 iyi kipe iheruka gukina atayitoje, ahubwo yatozwaga n’Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi, Umunya-Afurika y’Epfo, Lebitsa Ayabonga afatanyije na Team Manager, Mujyana Fidèle.

Perezida wa Rayon Sports yavuzeko umutoza Mohamed Wade agomba kuba umutoza w’ungirije,kandi Rayon Sports yanazanye umutoza w’abazamu WEBO Lawrence.

 

Uyu mutoza Julien Mette yatangiriye gutoza i Brazzaville mu ikipe ya Tongo FC Jambon muri 2016, yerekeza muri AS Otohô nyuma y’imyaka 3, ahava ajya gutoza Djibouti, mbere yo kugaruka muri Congo muri 2022 muri Otohô.

Uyu mutoza w’imyaka 42 yatwaye lgikombe cya MTN Ligue 1 cya shampiyona ya Congo mu 2019 na 2023 bigaragaza ko azi uko igikombe cya shampiyona bagitwara.

Uyu mutoza afite umukoro wo gufasha Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona iheruka muri 2019.

Related posts