Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Umutoza Haringingo Francis yemeje abakinnyi batanu b’abagambanyi muri Rayon Sports abasabira kwirukanwa

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Haringingo Francis Christian yasabye ubuyobozi ko iyi kipe ikwiye gufata umwanzuro wo gusezerera abakinnyi batanu bitewe n’uko umusaruro wabo ntaho wageza ikipe.

Ejo ku wa Gatandatu tariki 17 Ukuboza 2022, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na APR FC igitego kimwe ku busa, cyinjijwe na Bizimana Yannick nyuma y’umupira yari aherejwe na Ishimwe Annicet.

Nyuma yo gutsindwa na APR FC, umutoza Haringingo Francis Christian yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele ko hari abakinnyi b’ingwizamurongo aribo Moussa Camara, Ramadhan Awam Kabwili, Boubacar Traore na Twagirumukiza Aman.

Biravugwa ko bamwe muri aba bakinnyi bashobora kwirukanwa muri Mutarama umwaka utaha, abandi bagasezererwa mu mpeshyi ya 2023.

Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo aho ifite amanota 28 kuri 42 imaze gukinira, umunsi wa 15 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izakina na Gasogi United iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 25.

Related posts