Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Umutoza Haringingo Francis yashimagije umukinnyi ufitiye akamaro gakomeye Rayon Sports utari Essomba Onana

Ikipe ya Rayon Sports yari imaze imikino itatu itabona amanota atatu, yatsinze Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ku mugoroba wo ku wa 4 Ukuboza 2022.

Mbere yo gutangira umukino wahuje Rayon Sports FC na Bugesera FC hibutswe nyakwigendera Muramira Grégoire wagize uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda; akaba yaranabaye Umuyobozi wa Vital’o y’i Burundi.

Umusifuzi Rulisa Patience agihuha mu ifirimbi, Rayon Sports yinjiye mu mukino mbere ya Bugesera FC ariko Willy Esomba Onana ukize imvune vuba, agatakaza imipira ku buryo butari ngombwa.

Nyuma y’iminota 15, Vincent Adams yatangiye kwinjiza bagenzi be ba Bugesera FC mu mukino, ndetse akanatindana umupira byatumaga myugariro Mitima Isaac amukoreraho amakosa ya hato na hato.

Imipira yacaga kwa Onana babonye ko itari kubyazwa umusaruro, batangiye kunyuza imipira mu ruhande rwa Paul Were. Yatangiye guhindura ijya mu rubuga rw’izamu rya Bugesera FC ryari ririnzwe na Nsabimana Jean de Dieu [Shaolin].

Sadick Suleh wari mwiza mu ntangiriro z’umukino, yabonye amahirwe imbere y’izamu yasabwaga kubonezamo gusa ariko aterana umupira igihunga, ujya hejuru cyane y’izamu.

Mu minota 30 amakipe yose yari yamaze kwinjira mu mukino no kwitinyuka. Abakinnyi ku mpande zombi bageragezaga no kwinjira mu rubuga rw’amahina ndetse bagahanahana neza umupira hagati mu kibuga.

Paul Were yongeye guca ku ruhande azamura umupira mu rubuga rw’amahina ariko Willy Onana wari wasigaye wenyine, ananirwa kuwushyira mu izamu.

Rayon Sports yazamutse yose ijya gushaka igitego, ibona coup franc yatewe na Paul Were, abakinnyi ba Bugesera bayikuramo. Chukwuma Odili wa Bugesera FC yahise yirukankana umupira acenga Eric Ngendahimana, ariko ateye umupira Adolphe Hakizimana awukuramo.

Uyu mupira wagiye muri koruneri, itewe Rayon Sports ikiza izamu, uhita ujugunyirwa André Onana wananiwe kugira icyo awukoresha kandi ari wenyine.

Amakipe yombi yakomeje gukina umupira wo hagati, ndetse anasatirana cyane. Onana yaje kongera acenga Niyomukiza Faustin wa Bugesera FC, ibyari byamwangiye abikora ku munota wa 46.

Amakipe yahise ajya mu karuhuko, Rayon Sports iri imbere n’igitego kimwe.

Amakipe yose yagarutse mu gice cya Kabiri, nta gishya akina. Bugesera FC yirindaga gutsindwa igitego cya kabiri mu gihe Rayon Sports yirindaga kwishyurwa igitego yatsinze.

Uburyo bukomeye bwabonetse muri iki gice ni ubwa Bugesera FC aho yarungurutse mu bwugarizi bwa Rayon Sports, ibura aho imenera ahubwo abakinnyi bayo batangira gushotera kure.

Ku munota wa 55, Chukwuma Odili yateye umupira ukomeye mu izamu, Hakizimana Adolphe awukuramo ukubita n’igiti cy’izamu. Ibi byatumye Rayon Sports na yo imenya ko ishobora kwishyurwa, itangira gusatirana imbaraga.

Bugesera FC yabonye ubundi buryo aho Mucyo Didier yazamukanye umupira wenyine ariko ateye umupira mu izamu Hakizimana Adolphe arongera atabara Rayon Sports ku bundi buryo bwabazwe.

Rayon Sports yakiniye inyuma cyane byashoboraga gutuma yishyurwa. Ku munota wa 88 yakoze ikosa, ryakorewe Sadick Sulley, araryihanira ariko umupira uca hirya y’izamu gato.

Umukino wongeweho iminota ine, Bugesera FC ikomeza gushaka uko yakwishyura igitego. Nkurunziza Seth yateye ishoti rinini cyane, habura gato ngo umupira ujye mu izamu.

Igitego kimwe cya Willy Esomba Onana ni cyo cyatandukanyije Rayon Sports na Bugesera FC.

Rayon Sports yahise iyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda ku manota 25, ikura ku mwanya wa mbere AS Kigali yawumazeho umunsi umwe. Bugesera FC yo yagiye ku mwanya wa 12 n’amanota 14.

Ku bindi bibuga, Musanze FC ibifashijwemo na Namanda Luke Wafula, Ben Ocen na Eric Angua yihereranye Rwamagana City iyitsinda ibitego 3-1. Igitego cy’impozamarira cy’iyi kipe yo mu Burasirazuba cyatsinzwe na Muhindo Benson.

Etincelles FC na yo yatsindiye Gorilla FC i Rubavu igitego 1-0, cyatsinzwe na Molo Sumaila.

Biteganyijwe ko umukino ukurikira Rayon Sports izawukina na Etincelles i Rubavu tariki 10 Ukuboza mu gihe Bugesera FC yo izacakirana na Mukura VS i Huye tariki ya 11 Ukuboza 2022.

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga: Adolphe Hakizimana, Mucyo Didier, Eric Ngendahimana, Isaac Mitima, Jean Marie Vianney Muvandimwe, Eric Mbirizi, Blaise Nishimwe, Félix Ndekwe, Paul Were, Willy Esomba Onana na Boubacar Traoré.

Abakinnyi ba Bugesera FC babanje mu kibuga: Nsabimana Jean de Dieu, Niyomukiza Faustin, Nkurunziza Seth, Vincent Adams, Rugwiro Kevin, Sadick Sulley, Chukuma Odili, Mugisha Didier, Kato Samuel, Ssentongo Farouk na Kagaba Obed.

Nyuma y’umukino umutoza Haringingo Francis Christian yashimiye bikomeye abakinnyi be by’umwihariko umuzamu Hakizimana Adolphe wakuyemo imipira myinshi yashoboraga kuvamo ibitego birenze kimwe.

Related posts