Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza Haringingo Francis wa Rayon Sports atangaje ibikomeye nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports

Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports, 2-1, mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona.

Ibitego bya Kiyovu Sports byatsinzwe mu gice cya mbere na Nshimirimana Ismael Pichu na Mugenzi Bienvenu, ku makosa ya bamyugariro ba Rayon Sports. Igitego rukumbi cya Rayon Sports cyatsinzwe na Willy Onana kuri penalty, nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye.

Nyuma y’umukino, umutoza Haringingo Francis wa Rayon Sports yatangaje ko bagerageje ibishoboka byose ngo batsinde ariko Kiyovu Sports ikabarusha amahirwe.

Ati: “Twakinnye neza ndetse turusha Kiyovu Sports, ariko ntitwabashije gutsinda kuko Kiyovu Sports yaturishije amahirwe. Wabonye ko n’umuzamu wabo yabafashije cyane mu gice cya mbere.”

“Nagerageje gukora impinduka mu gice cya kabiri kubera ko nashakaga gusatira kuko nari namaze gutsindwa ibitego bibiri. Ngira ngo mwabonye ko twanabonye igitego mu gice cya kabiri kandi iyo ikipe yamaze kugutsinda ibitego bibiri biba bigoye.”

Abajijwe ku bijyanye n’amahitamo y’abakinnyi babanje mu kibuga, yatangaje ko nta yandi mahitamo yari afite.

Yagize ati: “Ni amahitamo kandi nibo bari bahari. Blaise na Onana nibwo bari bagitangira imyitozo, rero byari bigoye kubashyiramo kuko uyu mukino wari hejuru; navuga ko ari yo mahitamo yonyine nari mfite.”

Umutoza wa Rayon Sports yanavuze ko batsinzwe muri rusange nk’ikipe, ko ntawe yagira urwitwazo.

Ati: “Ntabwo ikibazo nagishyira ku bakinnyi basatira gusa kuko buri wese agira uruhare mu gutsinda. Twatsinzwe twese nk’ikipe muri rusange(…) Ntiwavuga ko tudatsinda kuko twari tumaze imikino itandatu dutsinda.”

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Kiyovu Sports ni iyambere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 20 mu mikino 9, mu gihe Rayon Sports iyigwa mu ntege n’amanota 18 mu mikino 7 kuko igifite ibirarane bibiri(As Kigali na Gorillas Fc).

Related posts