Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Umutoza Carlos Ferrer yamaze gufata icyemezo cyo guhindura Kapiteni w’Amavubi nyuma y’uko Haruna Niyonzima yari amaze imyaka myinshi yambaye igitambaro

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Carlos Alos Ferrer yamaze gufata icyemezo cyo kutazongera guhamagara Kapiteni Niyonzima Haruna bigendanye n’uko imyaka ye iri kugenda izamuka.

Mu mikino ibiri Amavubi aheruka guhuramo na Sudan, umutoza Carlos Ferrer ntabwo yahamagaye Haruna Niyonzima usanzwe ari Kapiteni na Tuyisenge Jacques umwungirije.

Amakuru avuga ko aba bakinnyi bombi bishobora kuzagorana ko bongera guhamagarwa, ndetse umutoza Carlos Ferrer akaba yaramaze gufata umwanzuro wo kuzashyiraho aba Kapiteni bashya bo kubasimbura.

Bivugwa ko Raphael York ari we ushobora kuzahabwa igitambaro cy’Ubukapiteni akungirizwa na Bizimana Djihad.

Ikipe y’Igihugu Amavubi ntabwo yitwaye neza muri uyu mwaka wa 2022 kuko yabuze itike yo kuzakina CHAN 2023, gusa umutoza aracyafite icyizere cyo kuzajyana Amavubi mu Gikombe cy’Afurika.

Related posts