Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Umutoza Carlos Ferrer yahishuye abakinnyi batatu yiteze ko baramuhesha intsinzi ya mbere kuva atangiye gutoza Amavubi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Carlos Alos Ferrer ashobora kuza kubanza mu kibuga abakinnyi batatu bakomeye aribo rutahizamu Gerard Bi Gohou Goua, Ishimwe Gilbert na Sahabo Hakim.

Amezi akabakaba arindwi arashize uyu mutoza ukomoka muri Espagne atangiye gutoza Amavubi, mu mikino itandatu amaze gutoza nta ntsinzi n’imwe yari yabona.

Kuba atari yahesha intsinzi u Rwanda bisa naho ari icyaha gikomeye kuko Abanyarwanda benshi batangiye kumufata nk’umutoza udashoboye bigendanye n’uko umusaruro we udashimishije.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu Saa Kumi z’amanywa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Ikipe y’Igihugu Amavubi iraza kongera gucakirana n’Ikipe y’Igihugu ya Sudan, amakipe yombi akaba yifuza intsinzi.

Uyu mukino ugiye gukinwa nyuma y’uko umukino ubanza wabaye ku wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Mu mukino wo kuri uyu munsi umutoza Carlos Ferrer araza gukoresha abakinnyi benshi biganjemo abari babanje hanze mu mukino ubanza, mu bakinnyi bitezweho ibitangaza ni Gerard Bi Gohou Goua, Ishimwe Gilbert na Sahabo Hakim.

Umutoza Carlos Ferrer yahawe inshingano zo gutoza Amavubi mu mpera za Werurwe uyu mwaka, mu mikino yatoje yanganyije na Ethiopia, Mozambique, Guinea ‘Nzalang National’ na Sudan, mu gihe yatsinzwe na Senegal na Ethiopia mu mukino wo kwishyura.

Related posts