Umutekano wa Davido  urinzwe ku rwego rudasanzwe_ Wamuniga wogoshe uyu muhanzi yavuze ibidasanzwe kuri we

Wamuniga ukomeje kwigarurira imbuga nkoranyambaga nyuma yo kogosha Davido mbere yo gutaramira muri BK Arena yagaragaje ibitandukanye n’uburyo uyu muhanzi afatwa muri rubanda ndetse n’ubukana bw’imicungire y’umutekano we.

Mu kiganiro yagiranye n’ ikinyamakuru  ISIMBI TV , Nsabimana Didier uzwi nka Wamuniga, yasobanuye uburyo yatunguwe no kubona yandikiwe asabwa kujya kogosha umuhanzi Davido witeguraga gutaramira muri BK Arena ndetse anabanza kubicira inyeri akeka ko baba ari abatubuzi bo muri andasi bashaka kumucucura utwe.Yagize ati ”Mbere umuntu yanyandikiye kuri Instagram ariko kubera ko mba mfite abakiriya benshi bo kogosha sinabyitaho naho mbiboneye ntangira gukeka ko baba ari abatubuzi bo ku mbuga nkoranyamba. Nyuma yaho nimero yo mu muhanga yampagaye kuri whatsap imbwira ko ishaka ko njya kogosha Davido.”

Wamunigga yanagarutse ku buryo umutekano w’uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria urinzwe ku rwego rudasanzwe kugera ku rwego rw’uko afungirwa imishumi y’inkweto ndetse n’umukandara habanje kurebwa niba nta cyamuhungabaniriza umutekano kirimo.Ati “Nkigerayo nabanje kwikanga nari ndi kumwe n’umuntu nari navuze ko andeberera inyungu ariko dukomeje kwinjira mu nyubako Davido yari arimo abashinzwe umutekano we bamusabye guhagarara akaba ari njyewe ukomeza. Ngezeyo nsanga afite abantu bamurinda kugeza ku mwambika umukandara n’abamufungira lace.”

Uyu mwogoshi wabigize umwuga yanavuze ko yatunguwe no kubona uburyo Davido yicisha bugufi bidasanzwe kugera n’aho yamwemereye ko bafatana amashusho nyuma y’uko yari amusabye ko bafata ifoto imwe gusa, ibi anemeza ko binyuranye n’uko abantu benshi basanzwe bamufata.Ati “Njyewe nari nziko ari umuntu udapfa kuvuga uko abonye ariko akimbona yansuhuje nk’umuntu basanzwe baziranye noneho icyatunguye ni uburyo yemeye ko twafatana video kandi njyewe nari musabye agafoto kamwe.”

Akomoza ku mafaranga yamwishyuye yavuze ko atari menshi nk’uko abantu babivuga ariko na none atari make kuko ni we muntu wamwishyuye amafaranga menshi kuva yatangira kogosha.Mu nyubuko ya BK Arena mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza 2025 nibwo Davido yasururukije imbaga yarimo na Madame wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika , Jeanette Kagame .