Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga harimo gucicikana amashusho y’ umusore wakoze amahano ,maze benshi mu babibonye bamusabira igihano cyo gutabwa muri yombi.
Ibi bije nyuma y’ uko uyu musore agaragaye ari ku mva z’ibyamamare mu Rwanda mu gusobanura filime, Nkusi Thomas wamenyekanye nka Yanga, ndetse n’umuhanzi Bravan, bombi bapfuye mu cyumweru kimwe mu mwaka wa 2022 bagashyingurwa i Rusororo.
Muri ayo mashusho, uyu musore yagaragaye ari kwifotoreza ku gituro cy’aba nyakwigendera, ibintu benshi bafashe nko kubashinyagurira. Ntibyagarukiye aho kuko yanifashishije amagambo akomeretsa, aho yibasiye umunyamakuru wa YouTube uzwi nka Uzabakiriho Ciprian, wamamaye ku izina rya Djihad, amwifuriza gupfa.
Uyu musore yagize ati:“Ariko Mana ubundi iyo ugiye gusarura ugendera ku ki? Wasaruye Yanga igihe kitageze, ubu Yanga yagakwiye kuba ari hano Djihad yirirwa yikaraga imihanda?”
Yakomeje avuga amagambo akomeye ku mutima w’abamukurikiye agira ati:
“Sarura na Djihad kuko igihe kirageze, Yanga na Bravan ntibagakwiye kuba bari aha.”
Aya magambo yahise ashyamiranya benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakavuga ko ari ugusuzugura urupfu no gukomeretsa imiryango y’abitabye Imana, abandi bakamushinja gutera urwango no gukangurira abantu guhembera urupfu.
Ibi rero byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda uyu musore bamusabira gufungwa nyuma y’ ibyo yakoze.