Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Udushya

Umusore yanze kurongora umukobwa wabo yambitse impeta , yakubiswe izakabwana

 

Umusore wo mu gihugu cy’ u Buhinde yakoze agashya yanga kurongora umukobwa yari yambitse impeta, none umuryango w’ umukobwa wamugabyeho igitero.

Byabereye mu gace ka Karauli mu Ntara ya Rajasthan mu Buhinde, amakuru avuga ko uyu musore wari warambitse impeta uyu mukobwa yaje ku mubenga ku munsi w’ u bukwe aho byarakaje umuryango w’ umukobwa bigatuma ugaba igitero ku muryango w’ uyu musore.

Nk’ uko byatangajwe n’ ikinyamakuru News18 ngo uku kutumvikana kwatangiye ubwo mushiki w’ umusore yanengaga umugeni ,bigatuma umuryango w’ umusore ufata icyemezo cyo gusubika ubukwe by’ agateganyo, icyo gihe umuryango w’ umugeni wararakaye cyane ,bituma uza kugaba igitero mu rugo rw’ umusore.

Amakuru akomeza avuga ko ubwo bagabaga igitero muri uru rugo ,abagize umuryango w’ umukobwa bari bariye karungu baje gufata murumana w’ umusore wabenze umukobwa wabo ni uko maze bamwogosha ubwanwa ku karubanda.

Amakuru yatangajwe n’ uyu musore wahuye n’ uruva gusenya yavuze ko iwabo w’ umukobwa babahaye amafoto y’ uzaba umugeni gusa ku munsi w’ ubukwe basanga bazanye undi utari uwo mukobwa.

Abatuye muri ako gace barakajwe n’ uburyo umuryango w’ umukobwa wagiye gutera igitero ku muryango w’ umusore bavuga ko ibyo bakoze bagomba ku bihanirwa.

Kugeza ubu Polisi yo muri ako gace ikomeje gukurikiranira hafi aya makimbirane ,ntacyo irakora kuko nta kirego cyatanzwe ku mpande zombi, gusa kurundi ruhande umuryango w’ umusore uvuga ko wahohotewe ku mugaragaro kandi ko hari ibimenyetso by’ uko basabwaga amafaranga ngo ikibazo gikemuke. Bavuze ko bazegera Polisi kugira ngo ikurikirane iki kibazo.

 

Related posts