Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Udushya

Umusore wo mu mujyi wa Kigali yahuriye n’ umukobwa muri bisi birangira bakundanye banakora igikorwa cy’ abashakanye nyuma aza gusanga ari Nyina wamutaye cyera akimubyara!.

Inkuru itangaje cyane y’umusore wakundanye na Nyina aziko ari undi mukobwa usanzwe bahuye ikomeje gutitiza imbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Uyu musore ubusanzwe uba mu mujyi wa Kigali akaba avuga ko yari asanzwe abana na Nyirakuru nyuma akaza kujya mu mujyi wa Kigali guhiga ubuzima, ndetse akaza gukundana n’umukobwa bahuriye muri Bui itwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Muri iyi nkuru yasangije abakoresha urubuga rwa X, uyu musore avuga ko ubwo yari amaze igihe yasubiye  kwa Nyirakuru,  ariko akajya akunda kumubaza  Mama we ngo byibuza amumenye kuko atari amuzi.

Nyirakuru yaje kumubwira ko Nyina yamubyaye afite imyaka 17 y’amavuko, ndetse akamuta aho akigendera.

Ubwo nyirakuru we yamwerekaga ifoto ya Nyina, umusore yakubiswe n’inkuba kuko yabonaga uwo muntu atari ubwambere amubonye.

Yasanze ari wa mugore bakundana ndetse ngo bari baramaze no gukora urukundo rwo mu mashuka. Kuri ubu yu musore ari kugisha inama, ese amubwize ukuri ko ari umuhungu we, cya amureke bakomeze bikundanire ?

Related posts