Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umusore w’ imyaka 27 uherutse gukora amateka  muri kaminuza ya Rwanda Polytechnic hamenyekanye icyihishe inyuma y’ urupfu rwe

Kuri iki Cyumweru tariki 14 Mata 2024, ahagana isaha ya Saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo, umusore witwa Zawadi Adolphe w’imyaka 27 uvuka mu karere ma Rubavu mu murenge wa Gisenyi akagari ka Mbugangari, yarohamye mu kiyaga cya Kivu ahita apfa. 

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya mu gitondo yabereye mu murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo, Umudugudu wa Nyaburanga. Uyu musore witabye Imana yaherukaga gusoza amasomo muri Rwanda Polytechnic ishami rya Kigali aho yashimiwe mu bandi banyeshuri bose kuwa 12 Gicurasi 2022 nk’umunyeshuri witwaye neza 2022 anahabwa igihembo cy’ibihumbi magana atanu.

ACP Elias Mwesigye ukuriye ishami ryo mu mazi nyuma y’uko itsinda ashinzwe rikuyemo umurambo yasabye abaturage kwitwararika mu gihe baje koga, abasaba guha agaciro umutekano wabo kuko abantu benshi bakunda kuza baje koga bikarangira bahaburiye ubuzima mu buryo butunguranye.

Yagize ati “Tubuze umusore wazize kutagira ubwirinzi, wazize kubura bagenzi be ngo bamutabare. Turasaba ko mugabanya akajagari mu koga, hari ubwo usanga umuntu avuye mu Ntara aje atazi koga mu mazi akishora mu kiyaga akoga, hari ubwo azana na bagenzi be ugasanga baramuretse bagiye mu bindi niba mwazanye mube hafi.” ACP Mwesigye yasabye abaturage gukorana n’inzego zitandukanye zishinzwe umutekano n’abo bakagira ingamba mu kwicungira umutekano.

Ndetse ngo mu rwego rwo gukaza ingamba, ku cyambu cya Rubavu Kiri Nyamyumba hagiye gushyirwa Abapolisi bacunga umutekano wo mu mazi ku buryo uzajya agira ikibazo bazajya bahita bamutabara byihuse. Mu kiyaga cya Kivu by’umwihariko mu karere ka Rubavu abantu bakunze kurohama ahanini bavuye mu bice bitandukanye baje kuruhuka mu minsi y’ikiruhuko nubwo ingamba zirushaho gukazwa umunsi ku munsi.

Related posts