Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umusore arasaba guhabwa umugeni yakoreye nyuma yo kumara imyaka itanu akora ntamuhabwe

 

Mu myaka yo hambere iyo umusore yaburaga inkwano, yajyaga kwa sebukwe akabakorera imirimo kugirango bazamuhe umugeni, ubundi iyo mirimo igafatwa nk’inkwano, icyo gihe byitwaga gutenda nk’uko abakuze babivuga.

Ibisa n’ibi byagaragaye mu ntara y’amajyepfo, mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Nyarubaka mu kagari ka Nyagishubi mu mudugudu wa Kabere, aho umusore amaze imyaka igera Kuri itanu akora akazi ko mu rugo ngo azahabwe umugeni.

Nyiramana Leoncia avuga ko Mvuyekure uzwi nka Mushi ko yafatiranye umuhungu we witwa Dusabemungu Valens ufite ubumuga bukomatanyije bwo kutavuga no kutumva akamukoresha imirimo ngo azamuha umugeni.

Uyu mubyeyi we avugako yifuza ubutabera kuko ngo abo bakobwa b’uwitwa Mushi batamwemera, Ati “n’ubundi ntago bamwemera n’ubwo bo ubwabo banyibwiriye ko bazamuha umugeni, ndumva nifuza ko bamureka cyangwa bakamubwiza ukuri ko atazabona umugeni”.

Uyu musore Dusabimana Valens bitewe n’uko atazi ururimi rukoreshwa n’abafite ubumuga bukomatanye kuvugana nawe biragoye kuko abasanzwe bamumenyereye nibo bamuvugisha gusa.

Mvuyekure we bivugwa ko ariwe wasezeranyije uwo musore umugeni we arabihakana akavuga ko nta kazi yamuhaye Ati “arara iwabo ubundi akazindukira iwanjye kuberako aba yishakira ibyo kurya yamara kubibona ngo akirirwa ho ntakintu akora ngo kuko atazi guhinga”.

Amakuru ahari n’uko ngo abo bakobwa bitewe n’uko ari impanga bagiye kuzashyingirirwa rimwe ubundi Valens we akabihomberamo.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Shyogwe we yavuze ko batari bazi iki kibazo Ariko bagiye kugikurikirana kigakemuka.

Iki kibazo kigiye kumara imyaka itatu kuko cyamenyekanye tariki ya 2 Ukwakira 2020, ubwo uwahoze ariUmunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Ruli Nsengimana Calixte nawe yagejejweho icyo kibazo ategeka Mvuyekure guhemba uwo musore ibihumbi bitanu kuko ngo yari yarahakoze iminsi itanu ariko ntiyabikora akaba arinayo mpamvu amakimbirane hagati y’iyi miryango atarangiye.

Related posts