Nyuma yuko imirwano isubukuwe hagati y’abarwanyi ba M23 ndetse n’ingabo za leta M23, benshi mubatuye muduce dutandukanye twa Commune Rutshuru bamaze guhunga utuduce kubera imirwano ikomeye cyane iri guhuza FARDC ndetse na M23 aho abasirikare ba leta FARDC bari kurwana ngo bigarurire utu duce twari twaramaze kwigarurirwa n’aba barwanyi.
Kubera ubukana noneho iyintambara iri guhuza impande zombi ifite, biravugwa ko uduce tugera kuri 5 two muri territoire yaRutshuru aritwo Kabaya,Kanombe,Nkokwe,Rubumba ndetse n’uduce twegereye inkengero z’umuhanda werekeza Rumangabo nka Bushenge ndetse na Bugomba abaturage bamaze gushira muri utuduce amakuru aturuka kumboni yacu iherereye muri Rutshuru avugako aba baturage bari guhungira ahasanzwe hazwi nka Bunagana ndetse hanamaze kwigarurirwa na M23.
Gusa nubwo bimeze gutyo, igikomeje guhangayikisha abaturage nuko kurubu abatuye mumujyi wa Goma bamaze gusumbirizwa kuberako M23 yamaze kunguka amaraso mashya nyuma yaho umwe muba Coloneri bakomeye cyane bahoze mugisirikare cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo,yamaze kwiyunga kubarwanyi ba M23 kugirango abafashe kuba bakwigarurira umujyi wa Goma uyumukoroneri witwa Bisamaza Kayonde yarushijeho gutuma abarwanyi ba M23 bagira morare idasanzwe ndetse bizamura guhangayika gukomeye kubasirikare ba leta FARDC kuberako bazi ubuhanga bwa Coloneri Kayonde Bisamaza.
Kugeza ubu abahanga mubya Politike bakomeza bemeza ko kugirango iyintambara izarangire bitazasaba inzira y’intambara, ahubwo bizasaba inzira y’amahoro kuberako niba abasirikare batangiye kujya bava kuruhande rwa leta bakajya kuruhande rw’inyeshyamba bishobora kuzatanga umusaruro mwiza kunyeshyamba za M23 ariko bikabera bibi cyane ingabo za Leta FARDC.