Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umusifuzi yishyuye arenga miliyoni 3 kugirango umukino wa APR FC na Rayon Sports ugende neza

Mu rwego rwo kunoza imisifurire, ku mukino wa APR na Rayon Sports, abasifuzi bakoresheje itumanaho (wireless communication system) rihagaze agera kuri Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Umukino w’umunsi wa cyenda wabaye kuri iki cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023, wahuje APR FC na Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, warangiye amakipe anganyije 0-0.

Ni umukino wasifuwe na Twagirumukiza Abdul wari hagati, ku ruhande hari Ishimwe Didier na Mugabo Eric, Rulisa Patience ari umusifuzi wa kane.

Kuri uyu mukino, abasifuzi bifashishije itumanaho ryo mu bwoko bwa Yapalong 5000. Ni itumanaho ryaguzwe na Twagirumukiza Abdul kuko mu Rwanda, umusifuzi ushaka gukoresha mwene iri tumanaho aryigurira ku giti cye.

Amakuru agera kuri Kglnews dukesha Rwandamagazine.com avuga ko ari itumanaho rishya yaguze nyuma yo kwibwa iryo yari asanzwe akoresha, akaryibirwa kuri Stade ya Bugesera.

Iri tumanaho bakoresheje rya Yapalong 5000 ubusanzwe rigura agera kuri Miliyoni ebyiri ariko iyo hiyongereyeho ibindi bikoresho bijyana naryo (accessories), rihagarara agera kuri Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyiza cy’iri tumanaho ryakoreshejwe n’abo basifuzi kuri uwo mukino ni uko iyo umwe avuze, baba bumvikana neza cyane nk’abavuganira kuri Telefone isanzwe, bakaganira ku migendekere y’umukino ndetse no ku byemezo bigomba gufatwa.

Urubuga Wixi rutangaza ko mwene iri tumanaho rifasha gukora amakosa make mu mukino kuko abasifuzi baganira mu buryo bwihuse ku biba biri kubera mu kibuga

Ivomo: Rwandamagazine.com

Ibikoresho byifashishijwe

Related posts