Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Umuryango w’ibihugu bikize ku Isi G7 wiyemeje gushyira igitutu ku Burusiya ngo bufungure inzira bwafunze zanyuzwagamo umusaruro w’ingano

Intambara hagati y’ibihugu by’u Burusiya na Ukraine yateje ihindagurika ry’ibiciro ndetse n’ibura ry’ibiribwa hirya no hino ku Isi. Mu biribwa byabuze kandi bikaba bikenerwa na benshi ku isi harimo umusaruro w’ingano wakomokaga muri ibi bihugu byombi ku kigero kinini. Kuri ubu rero kubera ibura ry’umusaruro w’ingano, umuryango w’ibihugu bikize ku Isi G7, wiyemeje gushyira igitutu ku Burusiya ngo bufungure inzira bwafunze zanyuzwagamo umusaruro w’ingano.

Ikibazo cy’ibiribwa kiri imbere mu biza gufata umwanya munini biganirwaho mu nama y’ibi bihugu bikize kurenza ibindi ku isi bizwi nka G7. Umwe mu bahagarariye igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko icyo bashyize imbere kikaba gushyira igitutu ku Burusiya ngo bufungure inzira zafunzwe n’intambara yabwo na Ukraine nyamara zarajyaga zinyuzwamo umusaruro w’ingano.

Ramin Toloui ni umunyamabanga wa Leta wungirije mu bijyanye n’ubukungu muri America. Yabwiye abanyamakuru ko yiteze ko umunyamabanga wa Leta muri leta zunze ubumwe za Amerika Anthony Blinken muri iyi nama azavuga ku kibazo cy’ingufu ndetse n’ibiribwa. Ramin Toloui akomeza avuga ko mu nama y’abaminisitiri b’ibihugu bigize G7 bazashyira igitutu ku Burusiya bakabutegeka gufungura inzira zo mu mazi bwafunze kubera intambara yabwo na Ukraine kugirango ingano zibashe gutambuka.

Uretse ingano, n’ibindi bikomoka mu bihugu by’Uburusiya na Ukraine byafungiwe inzira byanyuzwagamo yo mu mazi ngo bigere ku masoko mpuzamahanga. Ibikomoka kuri Peteroli, gas ndetse n’amafumbire mvaruganda byose ku isoko byarabuze kubera iyi ntambara y’u Burusiya na Ukraine.

Ibihano u Burusiya bwafatiwe nibyo byateje izamuka ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga. Uretse kandi izamuka ry’ibiciro hari n’ibicuruzwa byiganjemo ingano na Peteroli byabuze kubera ibihano bafatiwe u Burusiya. Abadipolomate ba Leta zunze ubumwe za Amerika bizeye ko u Bushinwa butazatambamira uyu mwanzuro wo gushyira igitutu ku Burusiya busanzwe ari inshuti y’u Bushinwa y’akadasohoka

Related posts