Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umurozi waroze Rayon Sport ngo idatwara igikombe yabigezeho ubuyobozi bubiha umugisha

Ubuyobozi bwa Rayon Sport bwamaze gufata umwanzuro wo guhagarika kabuhariwe Robertinho mukazi ko kuba umutoza mukuru w’iyikipe nyamara iyikipe yarigifite amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe ariko uyumwuka mubi wumvikanye ukaba ugejeje iyikipe kundunduro nkuko byagiye bigarukwaho nabatandukanye.

Ikipe ya Rayon Sport yagiye ivugwamo ibintu bitandukanye ariko ibiri kuvugwa ubu ndetse binahangayikishije benshi nuko iyikipe yamaze kugendera mukigare maze igahagarika umutoza mukuru nyamara yaragiye agaragaza ko ari umutoza udasanzwe ndetse ntanuwatinya kuvuga ko uyumugabo arusha abandi batoza bose batoza muri championa yo mu Rwanda.

Intandaro yo guhagarika uyumutoza, yaturutse kukuba ikipe ya Rayon Sport yaranganyije na Marine FC mumukino w’umunsi wa 22 wa shampiona aho amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2 bikavugwa ko ubuyobozi bwari bwagiriye inama uyumutoza yo kudakinisha umuzamu we wambere nyamara uyumutoza akanga kubahiriza izi nama yari yahawe.

Benshi mubasesengura ruhago yo mu rwanda bemeza ko bene uyumwiryane birangira ukuye ikipe kugikombe ndetse bikanatuma ikipe isubira inyuma ndetse benshi bakavuga ko abadashyigikiye ubuyobozi buriho muri rayon sport aribo bazamuye umwuka wo gushwana kugirango abayobozi bagwe mumutego wo guhagarika umutoza bityo umwuka mubi utume iyikipe idatwara igikombe imaze imyaka 6 idakozaho imitwe yi intoki.

Related posts