Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umuriro watse shampiyona y’u Rwanda ibonye umuterankunga ufite inganda zikomeye, amakipe 4 azajya ahembwa

Mu Nama yahuje abayobozi b’amakipe y’umupira w’amaguru akina ikiciro cya mbere hano mu Rwanda, baganiriye kubintu bitandukanye byafasha league izatangira umwaka utaha w’imikino kuzaba ikomeye ndetse n’amakipe akagira icyo yunguka.

Bimwe mu byaganiriweho harimo ko umubare w’abanyamahanga ugomba kuva kuri 5 ukagera kuri 7, ikindi ni uko League izatangira uyu mwaka w’imikino wa 2023-2024.

Umuterankunga mushya uzajya werekana shampiyona ni Azam Tv, izaba yamaze gusinya amasezerano bitarenze uku kwezi kwa Nyakanga, Nubwo ibyo izajya itanga bitarumvikanwaho neza n’impande zombi.

umwaka utaha 2023-2024 hazajya hahembwa amakipe 4 ya mbere, ntagihindutse ikipe ya mbere izajya ihabwa ibihumbi 100$ bya madorali, iya 2 ihabwe 50$, iya 3 ihabwe 30$ naho iya Kane ihabwe 20$.

Related posts