Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umuraperi w’ikirangirire mu Rwanda agiye kurya iminsi mikuru ayitamo amarira

 

 

Umuraperi Neg G The General ukunzwe mu gihugu cy’u Rwanda  atangiye umwaka ari mu gahinda gakomeye ko kubura umwana we.

 

Muri iyi minsi abanyarwanda bo hirya no hino mu gihugu bari kwitegura iminsi mikuru bamwe bari kujya kuyisangira nabo mu miryango yabo bataherukanaga, abandi nabo bongeye kwishimira ko umwaka 2024 bawusoje mu mahoro.

 

Gusa nuko hari bamwe mu banyarwanda bishimiye iyi minsi mikuru,siko kuri  Neg G The General bimeze kuri ubu ari mu gahinda gakomeye ko kubura umwana we .

 

Mu butumwa yegeneye abakunzi be, Neg G The General yagize ati “Umuhungu wanjye nari mperutse kwibaruka yitabye Imana, ruhukira mu mahoro mwana wanjye. Ni ubwa mbere mu buzima numvise umutima wanjye ushwanyaguritse.”

 

Uyu mwana yari yahaye izina rya Prince, yari amaze igihe mu bitaro yitabwaho n’abaganga nyuma yo kugira ikibazo mu myanya y’ubuhumekero.

 

Neg G The General ni umwe mu baraperi bafite izina ryamamaye mu muziki w’u Rwanda mu myaka yashize. Uyu musore wamamaye cyane mu itsinda rya UTP Soldiers, nyuma yaje gutangira kwikorana umuziki ku giti.Umwana wa Neg G The General witabye Imana yari uwa gatatu akurikira imfura ye ifite imyaka 16 ndetse n’ubuheta bwe bufite imyaka 11.

 

Umwana witabye Imana afite amezi icyenda gusa, aho yazize uburwayi yari amaranye iminsi,nk,uko amakuru abivuga

Related posts