Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umuraperi ukomeye hano mu Rwanda yagize ibyo ateguza abafana be anashyira hanze indirimbo nshya

 

Umuraperi akaba umunyabigwi ukomeye mu kuririmba indirimbo za Hip Hop hano mu Rwanda, uzwi ku mazina ya Rockoque Man (stage name), yashyize hanze indirimbo ye nshya yitwa “Ubuzima Bubi”.

Ni indirimbo iri kwibanda cyane ku kuvuga neza Hip Hop, aho avuga imirwamikuru y’ibihugu cyane cyane byo muri Afrika, avuga ko rap ikunzwe cyane kandi iri kurwego rwiza.

Uyu muraperi unakunze kwiyita umwami w’amagepfo, avuga ko amaze kubaka izina kandi ritahutwaza uko ryiboneye, ndetse ko umuziki awukora nka business ye ya buri munsi.

Rockoque Man kandi afite intego yo gusohora album ye yambere vuba ndetse ahamya ko byanze bikunze azayimurikira I Huye.

Ati” Hazaba hariho indirimbo 18 nonehe igihe izabera nzagitangaza akarere ka Huye namaze kumenya umwanzuro kampaye kuri stade ya Huye kuko niho album izabera”.

Uyu muraperi mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru Kglnews. com yakomeje ku by’urukundo aherutse kuvugwamo maze abisobanura neza cyane.

Yagize ati” Ayo makuru niyo 100%. uwo mukobwa yitwa M. Alphonsine, simuhakana kuko yarankunze cyane Kandi rwose mu minsi micye muzabona ibibagaragarizako ko urukundo tururimo kuko ndamukunda cyane aratandukanye Kandi nimfura cyaneee! ni umukobwa buri umwe wese yakifuza bitewe n’ukuntu yubaha anagira ubumuntu “.

Uyu muhanzi yatangiye umuziki kuva 2013, nibwo yasohoye indirimbo ye ya mbere, kuri ubu akaba amaze gukora indirimbo zigera kuri 18.

Umukobwa uvugwa mu rukundo na Rockoque Man

 

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA ROCKOQUE MAN

Related posts