Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umupira Paul Pogba yavukijwe gukina, agiye kuwubamo nk’umutoza w’icyitiriro

 

Umufaransa Paul Labile Pogba, uri gukora ibihano by’imyaka ine atagaragara mu kibuga nk’umukinnyi wa ruhago, yahisemo kubumburira paji y’ubuzima muri filime izwi cyane ya “4 Zéros”.

Mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, ni bwo inkuru yabaye kimomo, ko Umufaransa, Paul Pogba wakiniraga Juventus de Turin yo mu gihugu cy’u Butaliyani, yahagaritswe kumara imyaka ine atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru azira gukoresha imiti imwongerera imbaraga.

Ni umwanzuro wari uje ukurikiye amezi atanu yari amaze yarahagaritswe by’agateganyo, nyuma yo gupimwa agasangwamo ikigero kidasanzwe cy’imisemburo yongera imbaraga za kigabo izwi nka “testosterone”; ikintu utagira aho uhungira uri umukinnyi wa ruhago.

Ikigo gishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge mu Butaliyani (NADO) ni cyo cyamupimye muri Nzeri umwaka ushize, maze gisanga yarakoresheje iriya miti.

Paul Pogba wahejwe mu mupira yabahimye yigira muri “4 Zéros”

Amakuru aturuka mu kinyamakuru ESPN, avuga ko uyu mugabo w’imyaka 31 y’amavuko yagaragaye mu murwa w’u Bufaransa, Paris ku kabugankuru kafatirwagaho amashusho ya filime azafaragaramo.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko iyo filime ari “4 Zéros” izwi cyane mu Bufaransa kuva mu w’2002.

Paul Pogba ufitiye Juventus amasezerano kugera mu Mpeshyi ya 2026, azaba afite inshingano “role” zo gutoza urubyiruko rukina umukira w’amaguru muri iyo filime. Ntabwo bizwi neza umwanya Paul Pogba azagaragara, gusa ni umwe mu byamamare byayongeyemo.

Biteganyijwe ko iriya filime izagaragaramo Ikirangirire Pogba, izaba yageze hanze muri Mata umwaka utaha wa 2025.

Paul Pogba azagaragara muri 4 Zéros mu mwaka utaha wa 2025

Related posts