Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umupfumu wari uherekeje umwe mu bapasiteri bari bafite urubanza i Kigali yatahuwe maze akora ikintu cyatumye benshi babura ayo bacira n’ayo bamira

 

 

Ni mu  rubanza nshinjabyaha mu mizi mu rukiko rukuru rwa Kigali i Nyamirambo rufite nimero RPA00265/2022/HC/KIG, Ubushinjacyaha bwarezemo umuvugizi w’itorero Communaute Methodiste Unie International (CMUI), Rev. pasiteri Sekimonyo Fidele, ubwo hari hategerejwe inteko iburanisha habonetse umupfumu bikekwa ko yaje kwica iburanisha bitewe n’uko abantu basanzwe bamuziho izindi mbaraga zitandukante n’iz’umwuka wera.

Umuvugizi w’itorero Communaute Methodiste Unie International (CMUI), Rev. pasiteri Sekimonyo Fidele yari akurikiranweho ibyaha byo kurigisa no konona umutungo w’iryo torero, hakaba n’uregera indishyi ari we pasiteri Etienne Bahati wirukanwe na Sekimonyo ubwo yari amaze gutahura iyo migirire.

Abatahuye uwo mupfumu bagaragahe ko yaje aherekeje abo bashumba baregwa mu rubanza, yari afite igikapu yiteguye kuburizamo iburanishwa ry’urubanza, nyuma y’uko rwari rumaze gusubikwa inshuro zigera kuri eshanu kuva muri Werurwe 2023 ubwo rwaregerwaga urukiko rukuru. Uyu mupfumu yaje gutahurwa n’umwe mu banyamasengesho wari wicaye hafi asanzwe amuzi umupfumu abibonye ahita akuramo ake karenge arikagenda.

Si uwo mupfumu gusa ufite ibibaraga muri uru rubanza kuko umwe mu bapasiteri baherekeza urega yasuhuje umuvugizi w’itorero Rev. pasiteri Sekimonyo Fidele ahita asesa ibibembe umubiri wose bitera ubwoba abantu.

Ikindi cyagaragaye muri uru rubanza ni ukwibasira itangazamakuru ryagiye ricukumbura ibi bibazo by’uruhererekane  byagaragaraga muri CMUI, umuvugizi w’itorero yageze aho avuga ko n’ubu haje umunyamakuru wa paradise.rw gukurikira urubanza abone uko atangaza ibibera muri rwo. Sekimonyo kandi yikomye RGB avuga ko atemera ibyavuye muri raporo y’igenzura ry’umutungo wanyerejwe, ko ari ibipapiramo batigeze bagera aho itorero rikorera, icyakora umwungirije we yemeye ko bageze ku kigo cy’amashuri ayoboye giherereye mu karere ka Rutsiro.

Mu byatangajwe  muri uru rubanza ni ukwishinja ko hagurishijwe kontineri n’ibikoresho biyuzuye byagombaga gukoresha mu ivuriro itorero CMUI ryari ryashinze ku cyicaro gikuru I Batsinda. Sekimonyo yemeye ko yabigirishije ariko ngo ni uturapfarapfa twari twasigaye mu gihe ibindi abishinja uwo yasimbuye. Abamushinja bamwemeza ko ari we wabigurishije kuko uwo yasimbuye hari muri 2008 yahise ajya hanze, kandi ibikoresho byari bigihari.

Ikindi cyaburanwaga muri uru rubanza ni ishuri ryisumbuye rya Nyabishongo ryahombeye itorero rikarikodesha akarere ka Rubavu ngo kajye kajyanamo inzererezi, icyakora umubitsi w’itorero yanyuranyije n’umuvugizi ko atigeze abona ayo mafaranga y’ubukode bw’icyo kigo. Sekimonyo we avuga ko yakiriye ubukode imyaka 2 mu gihe raporo ya RGB igaragaza ko akarere ka Rubavu kishyuye imyaka 4 kuri sheke baziha Sekimonyo akazikubita ku mufuka abashinzwe umutungo ntibazamenye ibyabaye.

Mu bindi byaburanywaga ni urusengero rwa Kabaya muri Ngororero, urusengero rwa Rugerero muri Rubavu, ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Ndobogo muri Rubavu byagurishijwe na komite nyobozi iyobowe na Sekimonyo batabwiye inteko rusange k’urwego rwufata ibyemezo.

Ubwo uregera indishyi yari ahawe ijambo ngo avuge, Sekimonyo n’umwunganira mu mategeko bazamuye inzitizi ko adakwiye guhabwa umwanya kuko nta bubasha afite bwo kuregera indishyi. Uyu Etienne Bahati uregera indishyi avuga ko yirukanwe kubera ko yabazaga ikoreshwa nabo ry’umutungo kugeza n’aho Rev. Pasiteri Sekimonyo yamwise ‘umutaribani’ (umutwe w’iterabwoba).

Uru rubanza rwasomwe kuwa 21 Nzeri 2023 urukiko rwemeza ko uregera indishyi ari we Etienne Bahati afite uburenganzira bwo kwaka indishyi z’akababaro. Amakuru aravuga ko Sekimonyo yakomeje kugurisha imitungo nyuma y’urubanza rwabaye kuwa 6 Nzeri n’urubanza rutaracibwa. Bisobanuye ko imyanzuro y’uru rubanza itegerejwe  na benshi.

UMWANDITSI: NDAYISHIMIYE Libos.

 

Related posts