Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umupasiteri yatunguye benshi ubwo yabwiraga umunyeshuri ko afite ” igitsina gitagatifu” cyamufasha gutsinda ikizamini ari uko baryamanye.

Umupasiteri yatunguye benshi ubwo yabwiraga umunyeshuri ko afite ” igitsina gitagatifu” cyamufasha gutsinda ikizamini ari uko baryamanye.

Isaac Ngwenya , umupasiteri wo mu itorero rya Pentecostal church mu gihugu cy’ Afrika y’ Epfo , yatamajwe n’ umunyeshuri yoherereje ubutumwa kuri whatsApp amwizeza ko afite igitsina gitagatifu( Cyera ) ndetse ko naramuka yemeye bakaryamana azatinda ku rwego ruhanitse.

Uyu mupasiteri yaryamanaga n’ abanyeshuri bo muri Kaminuza abasezeeanya kubahesha amanota ahanitse nk’ uko amakuru abivuga dukesha ikinyamakuru Zambianobserver.

Sophia Kekana , umwe mu banyeshuri na we uri mubo uyu mupasiteri yashakaga gusambanya , yashyize ahagaragara ikiganiro gitangaje bagiranye.

Nk’ uko ubutumwa bwa WhatsApp bandikiranye bubigaragaza , uyu mupasiteri yamusabaga kubeshya ababyeyi be ko agiye kurara mu masengesho , kugira ngo ajye kumusura barare basambana.

Uyu mupasiteri yahise asaba uyu mukobwa kumwoherereza ikintu gishobora gukangura umwuka we , hanyuma amwoherereza ifoto yambaye imyenda ishotorana.

Ubwo uyu mupasiteri yari amaze kubona iyo foto y’ uwo mukobwa yamubwiye ko akanguye imigisha yo mu ijuru.

Yahise yongeraho ati“ Nemeje ko 100 ku 100 utsinze ibizamini”.

Amakuru avuga ko uyu mupasiteri yageze aho aramubwira ati“ Urakoze , tegereza nze guha umugisha umubiri wawe. Ndaguha imibonano mpuzabitsina yera nkoresheje igitsina cyanjye cyasizwe amavuta”.

Gusa kiriya gitangazamakuru twavuze haruguru ntabwo cyigeze gitangaza igihe ubu butumwa bwohererejwe hagati y’ impande zombi.

Related posts