Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Udushya

Umupasiteri yakose agashya nyuma y’ uko yonkeye amabere y’umugore muruhame avuga ko ari kumuvura kanseri

Amashuhso yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugabo w’umupasiteri yonka ibere ry’umugore mu ruhame akikijwe n’abayoboke be, avuga ko ari kumuvura kanseri iri mu ibere rye.

Umuvugabutumwa ukomoka muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo yatunguye benshi ubwo yavugaga ko avura umugore urwaye kanseri y’ibere binyuze mu kuryonka, asa n’umuhobera atangira konka ibere rye ashungerewe n’abakirisitu ayobora.

Ni igikorwa cyatunguye benshi basenga Imana, bamwe bamutuka bamuvuma ko yasuzuguje izina rya Nyagasani, abandi bavuga ko ari umutekamutwe, abandi batebya bavuga ko yayoboka itsinda rikina filime z’urukuzasoni rikorera ku rubuga Onlyfans, n’ibindi byinshi atukwa.

Abantu batandukanye bakomeje gutanga ibitekerezo bavuga ko uyu muvugabutumwa ukomoka muri Kongo ashobora kuba afite ikibazo mu mutwe kuko ibyo yakoze bitapfa gukorwa n’umuntu muzima.

Related posts