Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umunyezamu wa Rayon Sports Hategekimana Bonheur yasabye imbabazi nyuma yo gushaka Kurwana n’umutoza we

Ku munsi wejo hashize tariki ya 18 nibwo habaye umukino ufungura shampiyona y’u Rwanda wahuje Rayon Sports aho yari yakiriwe na Gasogi United.

Nyuma y’uyu mukino umunyezamu Hategekimana Bonheur yashwanye na bakinnyi bagenzi be aho yavugaga ko batumye yinjizwa igitego biturutse ku makosa yabo. Ntibyarangiriye mu bakinnyi gusa Kuko Bonheur yanashwanye n’umutoza we bagatukana ndetse bajya gufatana mu mashati bagakizwa n’abakinnyi.

Uyu munsi Hategekimana Bonheur yanditse ibaruwa asaba imbabazi umutoza, abayobozi, abafana ndetse nabagenzi be bakinana muri Rayon sports.

Ibaruwa Hategekimana Bonheur umuzamu wa Rayon sports yanditse asaba imbabazi.

Related posts