Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umunyezamu wa Bugesera FC ibyishimo byamurenze nyuma yo guhembwa amezi atanu icyarimwe, ahita afatwa na Polisi yagasomye

Umunyezamu Habarurema Gahungu ukinira ikipe ya Bugesera FC yafashwe na Polisi atwaye imodoka yasinze mu mujyi wa Nyamata,nyuma y’ibyishimo byo guhembwa amezi atanu icyarimwe.

Habarurema wakiniye Sunrise FC na Police FC arafunze nyuma y’aho afatiwe mu mujyi wa nyamata atwaye imodoka yasinze bivuze ko agiye gufungwa iminsi itanu nkuko amategeko abiteganya, Habarurema yafashwe ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2024 ubwo yari avuye mu Mujyi wa Kigali agana mu Karere ka Bugesera.

uyu Munyezamu ntazagaragara mu mukino wa Shampiyona w’umunsi wa 23 Bugesera FC izakiramo Mukura Victory Sports ku wa Gatandatu tariki 2 Werurwe 2024 kuri Stade ya Bugesera.Gahungu yafashwe yanyoye ibisindisha nyuma y’uko Ikipe ya Bugesera FC yishyuye abakozi bayo imishahara y’amezi atanu icyarimwe yari ibabereyemo.

Related posts