Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umunyeshuri witwa Emmanuel yakubiswe na mwarimu aramwica amuziza kutamenya imibare

Mu gihugu cya Nijeriya haravugwa inkuru mbi aho umunyeshuri witwa Emmanuel yakubiswe na mwarimu aramwica amuziza kutamenya imibare. Byabereye ahitwa Agbara ho muri leta ya Lagos imwe mu zigize igihugu cya Nijeriya.

Uyu musore wari ukiri muto witwaga Emmanuel Amidu yaje gushiramo umwuka nyuma y’amasaha macye agejejwe kwa muganga. Ni nyuma yo kuremba bikomeye biturutse ku inkoni yakubiswe na mwarimu we amuziza ko yananiwe gukora imwe mu myitozo yari yamuhaye yo mu isomo ry’imibare.

Amaku yatanzwe na se umubyara avuga ko uyu mwana Emmanuel w’imyaka 12 yari yavuye mu rugo ameze neza akajya ku ishuri nk’uko bisanzwe ariko akaza gutungurwa n’uko bamuhamagaye bamubwira ko umuhungu we arembye. Ngo nyuma yo gukubitwa na mwarimu, Emmanuel yatangiye kuruka maze bamujyana kwa muganga ariko birangira abaganga batabashije kumutabara kuko nyuma y’amasaha macye yaje kugwa ku bitaro.

Emmanuel Agbara ngo yari yavuye mu rugo

Uyu mubyeyi ati”nari ndi mu rugo kuwa kane hanyuma nibuka ko Emmanuel yasabye amafaranga yo kugura amakaye namuhaye 500 ubundi ayo nari nsigaranye nyaha mushiki we. Nyuma rero naje kwakira telefone yo ku ishuri yigaho bampamagara bambwira ko umuhungu wanjye ari kuruka nyamara yari yavuye mu rugo nta kibazo afite. Nahise nihutira kujya kumureba tumujyana kwa muganga”.

Uyu mubyeyi avuga ko yaje kumenya ko ibi bibazo byose umuhungu we yagize byatangiye nyuma y’aho mwarimu amukubise amuziza kutamenya imibare. Ngo ni umwitozo w’imibare mwarimu yatanze maze Emmanuel ananirwa kuwukora mwarimu niko kumuhondagura kugeza amugize intere. Uyu mubyeyi icyamubabaje kurushaho ngo ni uko ubuyobozi bw’iri shuri bwagerageje byose ngo buhishire ibyabaye bukanakingira ikibaba uyu mwarimu waje kumenyekana ko yitwa Steven

Related posts