Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umunyarwenya Kibonke Clapton yabazwe uburwayi bukomeye yaramaranye iminsi

Mugisha Emmanuel wamamaye muri sinema nyarwanda nka Kibonke Clapton, ari mu mashimwe nyuma y’uko Imana imukoreye ibikomeye ikamukiza uburwayi bufata mu myanya y’ubuhumekero yaramaranye iminsi ndetse kuri ubu yamaze kuba yabagwa.

Ni uburwayi uyu mugabo amaranye iminsi kuko bwamufashe  mu kwezi ku Ukuboza umwaka washize gusa yaje kuva mu bitaro aza kurya ubunani ariko nyuma bikomeza kwanga, taliki 04 Mutarama 2024 aza gusubira mu bitaro. Gusa yakomeje kubigira ibanga rikomeye kugeza aho nta muntu utari uwo mu muryango we cyangwa inshuti ye ya hafi wamenye aya makuru.

Yagize “Aya ntabwo ari amakuru twifuzaga ko yajya mu itangazamakuru, kuko no mu bantu b’inshuti zange ndetse n’abo dukinana filimi nabasabye kutagira umuntu babibwira hato bitaba byajya mu itangazamakuru Kandi ntarabishakaga.”

Yakomeje avuga ko impamvu kuri ubu aretse bikajya mu itangazamakuru aruko yari yarasezeranyije Imana ko nibigenda neza azagaruka kuyishima mu ruhame none bikaba byamaze gukunda akabagwa neza.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru igihe, yabahamirije ko ubu yamaze kubagwa bikagenda neza ko Kandi ko kugeza ubu ameze neza n’ubwo agikurikiranwa b’abahanga.

Related posts