Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Umunyarwandakazi w’ imyaka 29 na we ari mu bishwe n’ impanuka y’ indege muri Tanzania none urupfu rwe rukomeje gushengura benshi…

Hanifa Hamza w’ imyaka 29 ufite nyina ukomoka mu Rwabda na se wo muri Tanzania ni we Munyarwandakazi watangajwe muri 19 baguye mu mpanuka y’ indege yarohamye mu Kiyayaga cya Victoria.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatandatu , ubwo yagwaga mu kiyaga cya Victoria mu nzira iva mu Mujyi wa Dar es Salaam yerekeza i Mwanza inyuze mu gace ka Bukoba.

Amakuru yatangajwe ku cyumweru tariki ya 06 Ugushyingo 2022, avuga ko abantu 43 aribo barimo muri iyo ndege ubwo yakoraga impanuka.Mu bantu bayiguyemo harimo umunyarwandakazi Hamza Hanifah , Inshuti ze zikaba zashenguwe n’urupfu rwe, zivuga uburyo ari umuntu zizakumbura iteka.

Umunyamakuru Diana Iriza wari uziranye na Hanifa, ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko ” yamenyanye na Hanifa bakiri bato, ubwo bombi biganaga mu mashuri yisumbuye”

Yavuze ko yari aherutse gusoza amasomo ye mu bijyanye n’ubuganga kuko yarangirije muri Kaminiza yo muri Turikiya mu Murwa Mukuru, Ankara.

Abarokotse iyi mpanuka bavuze ko ubwo bari hafi kugera mu gace ka Bukoba, umupilote yabwiye abagenzi ko ikirere kitameze neza kuko imvura yari iri kugwa ari nyinshi muri ako kanya.Ngo icyo gihe indege yarakomeje yigira imbere, igera hafi ku mupaka wa Uganda ibona kongera gusa n’ikata kugira ngo yinjire i Bukoba.

Muri uko gukata, nabwo umupilote yavuze ko ikirere kitameze neza, ko igishoboka cyonyine ari ugusubira i Mwanza. Hashize umwanya muto, ngo indege yatangiye kururuka igwa ku kibuga cya Bukoba, hari umuyaga mwinshi ndetse n’imvura yari iri kugwa.

Umwe mu bari bayirimo, yavuze ko nta yandi mabwiriza umupilote yatanze, ahubwo bose bisanze mu mazi.

Amazi yahise atangira kuzura mu ndege gusa abakozi bayo bagerageje gufungura umuryango umwe, abantu bamwe batangira gusohoka.Hashize umwanya munini kugira ngo ubutabazi buboneke ari nayo mpamvu abantu bapfuye. Abarobyi bari mu mazi, nibo bagerageje gutabara.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yihanganishije mugenzi we wa Tanzania Samia Suluhu Hassan n’abaturage b’icyo gihugu cyabuze ubuzima bw’abantu bari ingirakamaro ku gihugu no ku miryango baturukamo.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat na we ari mu bayobozi batandukanye ku Isi bohereje ubutumwa bufata mu mugongo Perezida Suluhu n’abaturage ba Tanzania.

Hanifa yari aherutse gusoza amasomo ye mu bijyanye n’ubuganga, avuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi na Se w’Umunya-Tanzania.

Related posts