Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Umunyarwanda Suedi Murekezi ufite ubwenegihu bwa Leta zunze ubumwe za Amerika wanabaye umusirikare muri icyo gihugu yashimuswe n’ingabo z’Abarusiya muri Ukraine

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Leta zunze ubumwe za Amerika iratangaza ko hari Umunyamerika ufite ubwenegihu bw’u Rwanda washimuswe n’ingabo z’Abarusiya muri Ukraine. Suedi Murekezi wanabaye umusirikare mu ngabo za Leta zunze ubumwe za Amerika yashimuswe n’ingabo z’Abarusiya zimusanze aho yabaga muri Ukraine.

Suedi Murekezi wabaye umusirikare mu gisirikare cya Amerika yari yarakivuyemo asigaye yikorera akazi ko gucuruza amafaranga yo kuri interineti azwi nka crypto currency muri Ukraine. Ngo ingabo z’Uburusiya zamutaye muri yombi zimusanze aho yabaga mu mugi wa Kherson.

Akimara gutabwa muri yombi ngo yahise ashyikirizwa abashyigikiye Uburusiya mu mugi wa Doneski. Umuvandimwe we yabwiye BBC ko uyu Murekezi icyo azira ari ukuba ari Umunyamerika. Uyu muvandimwe we avuga ko bamenye amakuru ko hari ababonye ingabo z’Abarusiya zinjira iwe mu nzu ziramutwara maze hashira igihe batabasha kuvugana nawe.

Uyu muvandimwe wa Suedi Murekezi avuga ko mu minsi micye ishize aribwo abashimuse Murekezi bamuhaye telefone abasha kuvugisha umuryango we. Umuvandimwe we yabwiye BBC ko bavugana kuri telefone bamubajije nimba izo ngabo z’Uburusiya ntacyo zamutwaye abasubiza ko nta cyo zamugize. Uyu muvandimwe we akomeza avuga ko n’ubwo Murekezi avuga ko ntacyo bamutwaye atabyizeye neza kuko ngo mu mivugire yumvaga avuga mu buryo butandukanye n’ubusanzwe.

Ngo bavuganye iminota itagera no kuri itanu kandi bamubaza mu kinyarwanda agasubiza mu cyongereza byumvikanisha ko abamushimuse bari bamuri iruhande bakaba ari nabo bamutegetse kuvuga mu cyongereza. Uyu Suedi Murekezi ngo intambara ya Ukraine n’Uburusiya yamusanze amaze imyaka ine muri Ukraine mu mugi wa Kherson.

Ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika, uyu muvandimwe wa Murekezi yavuze ko bavugana. Ngo Leta ya Amerika iri gukirikirana iki kibazo cy’umuturage wayo, gusa ngo ntibyoroshye kuko umubano wa Leta zunze ubumwe za Amerika n’Uburusiya utifashe neza.

Related posts