Rex Kazadi, umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko yinjiye mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), rigizwe n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa. Iyi nkuru yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga kuva ku Cyumweru, aho hanagaragaye amashusho ye ashimangira ko yafashe uwo mwanzuro.
Mu butumwa bwe, Kazadi yagize ati: “Nishimiye kuba uyu munsi ninjiye mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo. Mbashimiye mbikuye ku mutima kuba mwanyakiriye muri iri shyaka. Ni iby’agaciro kujya mu ikipe yanyu, kandi niteguye kwitanga ku bw’indangagaciro duhuriyeho.”
Kazadi wahoze mu ishyaka rya UDPS rya Perezida Félix Tshisekedi, yigeze kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mu 2023 nk’umukandida wigenga. Icyo gihe, yavuze ko ikibazo cy’umutekano ari cyo cy’ingenzi gikwiye kwitabwaho, anenga ubuyobozi bwa Tshisekedi kubwo kudashobora kugikemura. Yanatangaje ko intego ye ari uguhindura imibereho y’abaturage no guteza imbere igihugu.
Kwiyunga kwe na AFC/M23 kwateje impaka zikomeye muri rubanda. Bamwe mu baturage ba Congo babifashe nko kugambanira igihugu, mu gihe abandi babona ari uburyo bushya bwo gushaka ibisubizo by’ibibazo bikomeje guca ibintu mu burasirazuba bw’igihugu.
Ese uyu mwanzuro wa Kazadi ushobora kugira ingaruka ki kuri politiki ya RDC no ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba? Iyi nkuru ikomeje gukurura impaka ndende, aho abantu batandukanye bakomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye kuri iyi ngingo.