Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umunyamakuru Yago ukomeje kwihakana ko yateye umukobwa inda humvikanye amajwi amusaba ko yamuha ibyishimo

 

 

Ni inkuru imaze igihe icicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga y’ umukobwa ushinja umunyamakuru Yago ko yamuteye inda none akaba arimo kubitera utwatsi.

Uyu mukobwa yumwikanye mu itangazamakuru ku wa 20 Gashyantare 2023, aho yavugaga ko yatewe inda n’ umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda ubu akaba yari njiye no mumuziki Nyarwaya Yago , ko yamuteye inda ariko we akabihakana.

Uyu mukobwa avuga ko atwite inda ifite amezi ane cyanr kandi yayitewe n’ uyu munyamakuru kuko amatariki baryamaniyeho yari ari mu bihe bye byo gusama, inkuru zishinja Yago gutera inda uyu mukobwa zikomeje kwisukiranya aho nawe atagisiba mu itangazamakuru avuga ku mubano we na Yago.

Uyu mukobwa wiyita Zeck B yavuze ko tariki 11 Ugushyingo 2022, aribwo yaryamanye na Yago, ariko nyuma bakomeza kugenda baryamana kugeza tariki 25 Ugushyingo.

Nyuma ngo yatangiye kumva ibimenyetso agiye no kwa muganga basanga aratwite.

Abakoresha urubuga rwa Twitter baraye ijoro ryo kuri uyu wa 23 Gashyantare, baganira ku ngingo y’abakobwa bakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko abahanzi cyangwa ibyamamare byabayete inda.

Deejay Brianne wari ukiyoboye yatangiye agaruka ku byo amaze iminsi abona, avuga ko biba bigamije kwangiza izina ry’umuhanzi.

Cyakurikiwe n’abarenga ibihumbi bitanu aho by’umwihariko ubwo cyari kirimo kuba abarenga 1500 aribo bari bagikurikiye ndetse bagiye bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo.

Ubwo ikiganiro cyari kigezemo hagati, Zeck B yaje gusaba abari bakiyoboye uburengazira bwo kugira icyo atangaza ndetse avuga ko agiye kwifashisha ibimenyetso by’amajwi.

Uyu mukobwa yifashishije amajwi avuga ko ari ayo Yago yagiye amwoherereza mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro bitandukanye bagiye bagirana.

Hari nk’aho byumvikana ko uwo muntu byavuzwe ko ari Yago abwira Zeck B ati “Njyewe ndimo kujya mu rugo ubu ngubu […] ako karyango karafunguye.”Hari andi majwi yumvikanamo Yago agira ati “Uri imbere y’urugo rwanjye se kuri ako karyango ntihakinguye? Harakinguye injira […] aya masaha nibwo nagushakaga.”

Uyu mukobwa yakomeje ashyira hanze amajwi arimo nk’aho Yago amubwira ko ashaka gusambana nawe ari kumwe n’undi mukobwa, ku buryo basambana ari batatu icya rimwe.Ati “Ni gute uba uri bunzanire abantu utigeze unyereka n’amafoto yabo? Sha nawe warashaje, ntabwo utwika […] nabonaga uri umuntu mukuru, utekereza ibintu binini, ubaho ubuzima bwe […] ariko ndimo kugenda ngucishamo ijisho.”

Akomeza avuga ko ashaka ko uwo mukobwa azana na bagenzi be kugira ngo bishimishanye bari kumwe ari batatu.

Uyu mukobwa hari aho yumvikana amusubiza ati “Ndi gushaka gufatisha umwe, ampe abandi maze menye ukuntu bimeze […] ngiye gutangira akazi ko kujya kubahiga, gahoro gahoro.”

Ni amajwi menshi arimo ayumvikanisha umuntu byavuzwe ko ari Yago, uba aganira n’uyu mukobwa amusaba ko bahura bagakora imibonano mpuzabitsin, Hari aho byageze uvugwa ko ari uyu munyamakuru asaba uyu mukobwa ko ataza ngo basambane ahubwo yashaka undi basambana nka Bob Pro kuko ngo we afite byinshi mu mutwe.

Uvugwa ko ari Yago yumvikanye yita uyu mukobwa amazina atandukanye nka ’bitch’ n’andi agaragaza ko bari bamenyeranye mu gitanda.

 

Related posts