Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umunyamakuru w’imikino Prudence Nsengumukiza yahishuye ko gushaka gukora inkuru icukumbuye kuri APR FC byatumye ahunga igihugu

Umunyamakuru w’imikino Prudence Nsengumukiza wakoreye ikinyamakuru cya Kigal Today igihe girekire amaze iminsi mu buhungiro mu gihugu cy’Ububiligi. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru mpuzamahanga cy’abongereza BBC, Prudence yagihishuriye impamvu nyamukuru zatumye ahunga u Rwanda. Yabwiye BBC ko gushaka gukora inkuru icukumbuye kuri APR FC aribyo byatumye ahunga igihugu.

Bijya gutangira muri 2019 ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yirukanye abakinnyi 16 kubera umusaruro mucye. Ni nyuma yo gutakaza igikombe bakagitwarwa na Rayon Sports yaturutse inyuma igakuramo amanota 14 yarushwaga na APR, bikarangira ikipe y’ubururu n’umweru ariyo itwaye icyo gikombe. Ibi ntabwo byashimishije na gato abayobozi ba APR FC maze biyemeza gukora ikipe nshya yubakiye ku bana b’Abanyarwanda bakiri bato.

APR FC yagiye muri mukeba Rayon Sports ikuramo abakinnyi b’ingenzi bayobowe n’uwari Kapiteni Manzi Thierry, ibongeraho abandi yakuye mu yandi makipe. Ibi APR byayisabye kubanza gusezerera cyangwa kwirukana abakinnyi 16 bari bayobowe n’uwari Kapiteni wabo Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi, bose APR bashinja umusaruro mubi muri uwo mwaka w’imikino wa 2019.

Nyuma yo kubona ibi, Prudence ngo yashatse gukora inkuru icukumbuye kuri iyi yirukanwa ry’aba bakinnyi ariko ubuyobozi bw’ikinyamakuru yakoreraga bukamubuza bumubwira ko bitakwakirwa neza. Nk’umunyamategeko wanabyize yashakaga kuvugisha umunyamategeko akanashakira ubufasha mu by’amategeko aba bakinnyi, ariko ubuyobozi bw’ikinyamakuru buramubuza.

Ni ikiganiro uyu wahoze akorera umwuga w’itangazamakuru rya siporo mu Rwanda yahaye BBC ariko abajijwe aho ubu aherereye yanga kuhavuga. Yavuze ko Leta y’u Rwanda igira abantu b’iperereza ahantu ahariho hose ku buryo aramutse atangaje aho aherereye bwacya bamugezeho. Ngo yagiye mu Bubiligi nka mukerarugendo aho yari agiye gusura inzu ndangamurage Royal Museum of Central Africa ariko ukwezi yari afiteyo kurangiye ahita asaba ubuhungiro.

Nubwo avuga ko gushaka gukora inkuru icukumbuye kuri iyirukanwa ry’abakinnyi ba APR FC byamukozeho, ntiyagaragaje ingaruka byaba byaramugizeho cyangwa uwaba yaramurenganije abimuziza. Prudence Nsengumukiza ubu asigaye akorera ikinyamakuru gikorera kuri interineti cyashinzwe n’abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda.

Related posts