Hirya no hino kumbuga nkoranyambaga zitandukanye cyane cyane Instagram,harimo kugenda hacicikanye ubutumwa bw’ umunyamakuru wa Isibotv FM ndetse n’ umunyemideli ukomeye mu Rwanda.
Ibi byaje nyuma y’uko umunyamideli Aliah Cool yerekanye imodoka nshya yo mu bwoko bwa Barbus, ibintu byahise bifata indi ntera ku mbuga nkoranyambaga ubwo umunyamakuru wa Isibo FM, DC Clément, yandikaga amagambo yakoze ku marangamutima ya Aliah Cool.
DC Clément yanditse kuri Instagram ati: “Aho kurata imodoka y’Inkongoman nitwa Umukire i Nyarugenge, Umwana w’i Gitwe naguma kuri Kateripilari yambaye i Nyarwanda.”Yakomeje agira ati: “Ndakubwira ukuri ko pressure yo kwemeza izahitana abantu i Nyarugenge. Ka nigire kwibagarira imyumbati hano i Gitwe akavura kaguyee…”
Aya magambo arimo imizimizo myinshi yashituye bikomeye Aliah Cool, wayafashe nk’aho ari we wabwirwaga.
Mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Aliah Cool yanditse agaragaza ko atishimiye amagambo ya DC Clément, anavuga ku nkomoko ye.Yagize ati: “Rwanda ni igihugu cyiza kandi twese dukunda. Benshi muri twe twakuriye mu Rwanda kubera ko tutagize amahirwe yo gukurira iwacu muri Congo.
Yakomeje agira ati: “Iteka dushimira u Rwanda rwaduhaye amahirwe yo kuhakorera no kuhatungira mu mahoro n’umutekano. Kuba bamwe muri twe uyu munsi turi mu gihugu cyacu Congo byasabye imbaraga, ubwitange n’amaraso y’abasore n’inkumi za M23 (forever grateful).Yasoje agira ati: “… Niyo mpamvu gukina n’inkomoko y’umuntu ari ikosa rikomeye. Imodoka wayitungira aho ushaka, ariko ntibihindura agaciro kayo.”
Nyuma yo kubona ubwo butumwa bwa Aliah Cool, umunyamakuru DC Clément na we yavuze ko yitangiraga igitekerezo bisanzwe ko atari agamije kuvuga kuri Aliah Cool.