Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umunyamakuru ukomeye mu Rwanda yarahiriye kuba umufana wa Rayon Sport kubera impamvu itangaje

Mukiganiro cy’imikino gisanzwe gica kuri Radio 10 cyanamenyekanye nk’urukiko rw’imikino ariko kikaba cyimukiye munzove aho ikipe ya Rayon Sport isanzwe ikorera imyitozo ndetse hakanakorera uruganda rwenga ibinyobwa rwa Skol rusanzwe rutera inkunga iyikipe ikundwa na benshi mu Rwanda Rayon Sport, nibwo umunyamakuru mugenzi Foste wamamaye nka Fostigno yaje kurahirira kwinjira mumuryango w’abafana ba Rayon Sport ndetse uyumugabo akaba yahise anatangaza impamvu yahisemo ikipe ya Rayon Sport.

Uyumunyamakuru usanzwe azwiho kuba ari umufana wa Mukura Victor Sport atangaza ko yayifanaga kubera ko ari ikipe y’iwabo i butare, kurubu yamaze kuyitera umugongo ngo kuko iyikipe itigeze imuha ibyishimo igihe cyose yayimaze mo ngo ndetse iyikipe ibarirwa muzimaze imyaka myinshi hano muri championa y’u Rwanda ariko ikaba itagira igikombe na kimwe yaba yarigeze itwara. ngo ibi nibimwe mubyo yagendeyeho ahamya ko akwiriye kuyivamo hanyuma akaba yarahisemo kujya kwibera umufana wa Rayon Sport ngo kuberako iyikipe ariyo kipe ifite ibigwei yihariye hano mu Rwanda ngo kandi ikaba ari ikipe ibeshejeho benshi ngo kandi ikaba iha ibyishimo abantu batandukanye cyane cyane iyo yatsinze.

Nyuma yibi byose, yaje kurahizwa na mugenzi we usanzwe akorera ikiya Rayon Sport cyane cyane mubiganiro bitandukanye harimo no kogagiza imikino yayo, ndetse uyumunyamakuru akaba yaje guhabwa ikaze na president wa Rayon Sport akamumenyesha ko umucyo wa sport yo mu Rwanda ari Rayon Sport ngo ndetse akaba atazigera yicuza ko akoze amahitamo meza mubuzima agahitamo ikipe iremanye ibyishimo muri yo no mubakunzi bayo. nawe wakanda *702# ukiyandikisha mubakunzi ba Rayon Sport ibyishimo bikagusaga.

Related posts