Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Umunyamakuru Muramira Regis yashyize hanze umukinnyi wa Rayon Sports bivugwa ko anywa itabi

Umunyamakuru Muramira Regis wa Fine FM yavuze ko Nishimwe Blaise akwiye gukora cyane akagaragaza ubushobozi ku bavuga ko anywa itabi bigatuma adatanga umusaruro ushimishije.

Uyu munyamakuru uzwiho kuvuga amagambo akomeye yabitangaje mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino cyo ku wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, ubwo itsinda ry’abanyamakuru b’imikino ba Fine FM basesenguraga ibyaranze umukino wa Rayon Sports yatsinzwemo na APR FC igitego kimwe ku busa.

Muramira Regis yagize ati “Nishimwe Blaise ashinjwa kunywa itabi, ni we mukinnyi wasubiye inyuma ubona akina nta ntego rero akwiye kwisubiza agakora cyane akazamura urwego rw’imikinire”.

Nishimwe Blaise yageze muri Rayon Sports mu mwaka wa 2020 avuye mu ikipe ya Marines FC, kuri ubu asigaranye amasezerano y’amezi atandatu bivugwa ko azahita yerekeza mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yamwifuje kuva kera.

Related posts