Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

“Umuntu uzongera kunyita umurozi nzamukubita umuhini” Umukecuru witwa Bucyangenda w’i Rubavu yatanze gasopo ku baturanyi be bamwita umurozi

Mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rugerero, mu Kagari ka Gisa haravugwa umukecuru witwa Bucyangenda Consolate ushinjwa n’abaturanyi be kuba umurozi, nyamara we akavuga ko bamubeshyera ahubwo babiterwa n’ishyari bamugirira ngo kuko yifashije. Mu magambo ye akarishye yatanze gasopo ati ”umuntu uzongera kunyita umurozi nzamukubita umuhini”

Inkuru ya Radio tv10 ikomeza ivuga ko uyu Bucyangenda adatekanye kuko abona umutekano we uri mu kaga mu gihe abaturanyi be bakomeza kumushinja uburozi nyamara nta muntu arica. Bucyangenda ati” bazazane uwo nishe bamwerekane. uyu mukecuru afite impungenge z’umutekano we kuko abona abmushinja kuba umurozi bashobora kumugirira nabi.

Abaturanyi ngo baramutoteza cyane bamwita umurozi, ariko we ngo ntazi aho babikura, avuga ko kuva yavuka atarabona uko uburozi busa. ariko nanone ku rundi ruhande ngo icyo abona gitera abaturanyi kumwitirira amarozi ngo ni uko babona yifashije maze bakamugirira ishyari.

Bucyangenda Consolate yavuze ko ibi abaturanyi be bamushinja bituma yumva ahora adatekanye nta mahoro afite ngo kuko aho akandagiye hose usanga bamuryanira inzara bamwita umurozi. ni ibintu avuga ko arambiwe ndetse ngo kubyihanganira biragenda bimunanira.

Uyu mukecuru kuri micro za radiyo 10 yafashe ijambo maze atanga gasopo ku baturanyi bakomeza kumwita umurozi nyamara we ngo atari we, mu magambo ye Bucyngenda Console ati” Buri gihe uwo mvuganye nawe ngo ndi umurozi! umuntu uzongera kubimbwira nzamukubita umuhini bajye kumfunga.

n’ubwo hari abamwita umurozi, hari abandi baturanyi bavuga ko batazi aho ibi byaturutse kuko ngo baturanye nawe kuva cyera bakaba nta muntu bazi yaroze. Gushinja umuntu kuba umurozi nta kimenyetso gifatika bishobora kuviramo ubikora icyaha cyo guharabika umuntu. ibimenyetso bifatika byemeza ko ibyo umuntuafatanwe ari amarozi biba bigomba gupimwa hakemzwa neza ko ari amarozi

Related posts