Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umunsi w’Igikundiro 2024: Rayon Sports yatumiye ikipe izesurana na Mukeba muri Champions League

Ikipe ya Rayon Sports yatumiye Ikipe ya Azam FC izahura na APR FC mu mukino w’ijonjora ry’ibanze mu mikino ya CAF Champions League, ngo izaze nk’ikipe bazesurana ku munsi w’amateka wamamaye nka “Rayon Day” abandi bita «Umunsi w’Igikundiro» uteganyijwe taliki 03 Kanama 2024.

Uyu munsi ni wo Ikipe ya Rayon Sports imurikira abakunzi bayo abakinnyi bashya n’abasanzwe iba izifashisha mu mwaka w’imikino mushya, abatanyabikorwa, abaterankunga, kumurika imyambaro y’ikipe, ndetse n’intego ngari ziba zigiye kuranga ikipe mu mwaka wose.

Rayon Sports yemeje ko uyu munsi ubaho ibirori bidasanzwe uzaba taliki ya 03 Kanama 2024 kuri Stade Nationale Amahoro ivuguruye saa Kumi n’Imwe z’Umugoroba.

Uyu munsi Amakuru yizewe agera kuri KglNews yemeza neza ko Azam FC yabaye iya kabiri [Inyuma ya Yanga SC, imbere ya Simba SC] muri shampiyona y’Ikiciro cya Mbere muri Tanzania, ari yo izafasha Rayon Sports kurunga ibirori by’Umunsi w’Igikundiro.

Ni Azam FC kuri ubu iri kubarizwa muri Zanzibar aho yagiye kwitegurira umwaka utaha w’imikino izakina na Rayon Sports mbere y’uko ijya mu mitsi na APR FC mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League mu mukino wa “Noneho cyangwa birorere”.

Mu birori b’Umunsi w’Igikundiro biheruka muri 2023, Murera yari yakinnye na n’Ikipe y’Igipolisi cyo muri Kenya, Police FC Kenya birangira ibivanze, iyitsinda igitego 1-0 mu mukino wari wabereye kuri Stade Régionale y’i Nyamirambo, Kigali Pelé Stadium.

Azam yatoranyirijwe kuzesurana na Rayon Sports ku “Umunsi w’Igikundiro”.

Related posts