Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umunsi wa 1 wa shampiyona y’u Rwanda Rayon Sports yigishije Gasogi umupira, abanyamakuru barebera umupira mu bafana

kuri uyu wa gatanu i saa 19H00 kuri Kigali Pele stadium nibwo shampiyona y’u Rwanda 2023-2024 yatangaje Ku mugaragaro. Ikipe ya Gasogi united yatangiye yakira Rayon Sports umukino urangira ari ibitego 2 bya Rayon sports kuri 1 cya Gasogi united.

Muri rusange ni umukino wari uryoheye ijisho, igice cya mbere cyihariwe na Rayon Sports ibonamo ibitego 2 byatsinzwe na Charles Bbale na Youssef Rahrb. Mu gice cya kabiri Gasogi united yagerageje kwihagararaho ntiyinjizwa igitego ahubwo ku munota wa 90 yabonye igitego kinjijwe na Malipangou kuri penaliti.

kuri uyu nukino kandi abanyamakuru b’amashusho, abavuga n’abandika babujijwe gukora akazi nk’uko bisanzwe ku mukino bamenyeshwa ko amabwiriza mashya atabyemera.

Mukunzi Alexis ‘P Diddy’ ushinzwe Ibikoresho n’Umutekano muri Gasogi United, yasohoye abanyamakuru mu cyumba bagenewe muri Kigali Pelé Stadium, avuga ko abemerewe ari aba RBA na Radio/TV1 gusa.

Yavuze ko “Umuntu wemerewe kuba muri izi nzu ni umunyamakuru wa RBA ndetse na Radio/TV1, abandi ntibishoboka. Mwe murajya hanze kuko no gukora imikino mu buryo bw’ako kanya ‘live’ ntibishoboka.’’

Abanyamakuru benshi ntibishimiye ibi byabaye cyane ko mbere y’uko umukino uba nta tangazo ryigeze rishirwa hanze na Rwanda premier League ribabuza kwinjira.

Related posts