Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umukunzi wa Niyo Bosco si we uri kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga! Niyo Bosco yaba ari gutwikira Ep ye?

Byatangiye kuvugwa ko Niyo Bosco yaba ari gukora ibyitwa ‘gutwika’ abinyujije mu nkuru z’urukundo zikomeje kumuvugwaho na Keza bivugwa atari we mukunzi we abantu basanzwe bazi.

Mu cyumweru gishize nibwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya Niyo Bosco n’umukobwa witwa Keza abenshi bafashe nko gushaka gukora ibyateye mu myidagaduro, byo gutwikira Ep ye yitegura gushyira hanze mu gihe cya vuba.

Ibi byose byatangiye ubwo Niyo Bosco yasangizaga abamukurikira ku rubuga rwa Instagram amashusho amugaragaza yasohokanye n’iyi nkumi, barimo gusangira ndetse anamuririmbira, ibi byagaragaza ko nta kabuza aba bombi bari mu rukundo. Gusa aya mashusho yaje guhita asibwa bitegetswe n’ubuyobozi bwa Kikac music kuko bavugaga ko bitari bijyanye n’akazi.

Abantu bakimara kubona aya mashusho, batangiye kubifuiza amahirwe masa abandi bakavuga ko ibi ari ibinyoma byateye mu myidagaduro bizwi nko gutwikira ibihangano byayo baba bitegura gushyira hanze.

Ku ruhande rwa Niyo Bosco, yemeje ko ari mu rukundo n’uyu mukobwa ko atari ibyo gutwikira nk’uko bakomeje kubivuga, ati kuba ari gutegura Ep ntibivuze ko atajya mu rukundo Kandi ngo umukobwa bakundana ntibivuze atajya mu mashusho ye. Nyuma y’ibi Niyo Bosco yakomeje gusangiza abantu amafoto y’uyu mukobwa ndetse akarenzaho amagambo y’urukundo. Uyu mukobwa nawe yatangiye kujya ajya aho batangira igitekerezo bagaterana imitoma kakahava.

Umuhanzikazi Bwiiza ubwo yari mu kiganiro ku Isibo Tv, yavuze ko asanzwe abizi ko Bosco afite umukunzi ariko atari uwo yabonye ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati, “Nsanzwe mbizi neza ko Niyo Bosco afite umukunzi ndetse bari no mu rukundo gusa umukunzi we nzi ntabwo ari uwo nabonye ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko bakundana.”

Si Bwiza gusa uvuze ibi kuko na bamwe mu nshuti za hafi ya Niyo Bosco bavuga ko batunguwe no kumva ko baba bari mu rukundo. Gusa bose bahuriza ku kintu cy’uko aba bombi bari basanzwe ari inshuti gusa ntabwo bakekaga ko bajya mu rukundo n’ubwo Niyo Bosco we yemeza ko ubu ari abakunzi.

Related posts