Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umukunzi wa Dorimbogo yavuze ibintu bitatu byatumye ahagarika gukundana na we birimo no kuba  yaririrwaga amwaka buri kanya ngo barye agatunda!

Nyiransengiyumva Valentine, umukobwa w’umuhanzi akaba n’umurwenya ku mbuga nkoranyambaga wamamaye ku izina rya Dorimbogo, yatangaje ko yamaze gutandukana n’umusore bamaze iminsi mike bari mu munyenga w’urukundo wamamaye ku mazina ya Dr M.

Aya makuru kandi yaje kwemezwa n’uyu mukunzi we banakoranye indirimbo zitandukanye, aho yanahise avuga ko batandukanye kubera ingeso eshatu arizo gutukana, kuvugira hejuru no kutagira ibanga. Icyakora buri umwe ari kuvuga ko undi ari we nyirabayazana wo gutandukana kwabo kuko bari kuvuga impamvu zitandukanye, n’ubwo hari abantu benshi bari kubifata nko gutwika cyane ko ibi bimaze iminsi biba cyane hano mu myidagaduro yo mu Rwanda.

 

Ku ikubitiro uyu mukobwa ukora umuziki abenshi bita ko uba urimo urwenya yavuze ko yatandukanye n’umukunzi we kubera kwanga kujya kumwerekana iwabo ndetse ngo anagerekaho kumwibira umuyoboro wa YouTube witwa ‘Vava Tv Show’. Dr M akimara kubona ko uyu mukobwa yatangiye kumuvugaho mu itangazamakuru, aganira n’umunyamakuru Bac T yavuze ko uyu mukunzi we atari ashobotse ko ariyo mpamvu batandukanye, icyakora iby’iyi YouTube avuga ko ubusanzwe ari iye.

 

Uyu musore yavuze ko kuba yaranze kwerekana Vava wamamaye nka Dorimbogo iwabo byatewe nawe kuko ngo ni kenshi yamusabye kuva ku magambo y’ibitutsi akunze gukoresha ariko ngo bikamunanira. Dr M yavuze ko yahisemo gutandukana n’uyu mukobwa kubera gutukana cyane, kuvugira hejuru ndetse no kutagira ibanga kuko ni kenshi yagiye avuga ibitagakwiye kuvugwa mu itangazamakuru nyamara byagakwiye kuba ibanga hagati yabo nk’abantu bakundana.

Dr M yanavuze ko kutagira ibanga by’uyu mukobwa biri mu byatumye batandukana kuko ngo hari ubwo bari mu kiganiro uyu musore agatungurwa no kumva Vava avuga ibyo yabonye mu nzu y’uyu musore byose. Ikindi yavuze ko atakunze ni ukuntu uyu mukobwa avugira hejuru bityo ngo akaba yaragize ikibazo kuko bishobora kuzavamo kujya akubitwa cyangwa se yamwereka iwabo bakamwanga.

 

Iyi mico yo gutukana ntabwo ari Dr M gusa uyishinje Vava, kuko hari n’igihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwigeze rumuhamagaza gusa ntahite afungwa ahubwo akagirwa inama yo kwitwararika mu byo avugira mu ruhame. ndetse ngo yanashimiye RIB uburyo ikora akazi kayo itarenganya urengana ndetse ikarenganura urengana.

 

Uretse kuba Vava yaramamaye mu ndirimbo ye Dore Imbogo yanatumye amenyekana kugeza na nubu, Vava afite n’izindi ndirimbo zirimo Imihigo, Ingoma, Ni wowe nkunda yafatanyije na Kkhizo n’izindi nyinshi.

Related posts