Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukunnyi w’umunyarwanda ukundwa cyane na Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi yagarutse amara masa ntakipe n’imwe i Burayi imushimye kubera ubushobozi budahagije afite

Umukunnyi w’umunyarwanda ukundwa cyane na Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi yagarutse amara masa ntakipe n’imwe i Burayi imushimye kubera ubushobozi budahagije afite

Umukunnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ukundwa cyane n’umutoza Carlos Alos Ferrer yagarutse amara masa ntakipe ishimye ubushobozi bwe i Burayi aho yari yaragiye gushakira.

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Manzi Thiery, hashize iminsi micye yerekeje ku mugabane w’iburayi mu gihugu cy’ububiligi gushaka ikipe azakinira umwaka utaha ariko agarutse nta kipe abonye.

Mu ijoro rya cyeye nibwo uyu myugariro ukomeye ukunzwe n’abenshi hano mu Rwanda cyane cyane abatoza b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, nibwo yashyize ahagaragara amafoto ari ku kibuga cy’indege bisa nkaho agarutse hano mu Rwanda gukomeza kuhashakira ikipe azerekezamo umwaka utaha.

Amakuru KIGALI NEWS dufite kandi yizewe ni uko Manzi Thiery, ashobora kuza hano mu Rwanda ariko ntahamare igihe kinini ahubwo akazahita yerekeza mu gihugu cya Tanzania kurangizanya n’ikipe ya SIMBA SC imaze iminsi imwifuza cyane nkuko ibitangazamakuru byo muri Tanzania bibivuga.

Manzi Thiery aheruka gusinyira ikipe ya AS Kigali mu kwezi kwa 2 uyu mwaka asinya igihe kingana n’amezi 5 gusa, bivuze ko amasezerano ye arimo kugera ku musozo. Uyu myugariro yakiniye amakipe menshi akomeye hano mu Rwanda ariko APR FC ndetse na Rayon Sports, ndetse yanakiniye FAR Rabat yo mu gihugu cya Marocco nubwo yavuyemo yirukanwe.

 

Related posts