Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukunnyi wa APR FC, nyuma yo kumara icyumweru cyose akora myitozo kandi neza umutoza Ben Moussa amuhembye kutazamubanza mu kibuga ejo kandi afite ubushobozi bwo kumuhesha igikombe cya Shampiyona yifuza hakiri kare

 

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Ben Moussa ukomoka mu gihugu cya Marocco abakinnyi 11 azakoresha ku munsi wejo ntaminduka azakora kubera ko abasanzwe bakina bamaze kumenyerana.

Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023, ikipe ya APR FC irakirwa na Gorilla FC kuri Sitade ya Kigali Pelé Stadium mu mukino ugomba kuyihesha igikombe cya Shampiyona cyangwa ikaba ariho igitakariza. Uzaba ari umukino ukomeye ku mpande zombi bitewe nicyo imwe ishaka.

Ikipe ya APR FC irasabwa gutsinda uyu mukino gusa igahita imanika igikombe ariko ibi bishobora kuzamo kidobya mu gihe yakora ikosa igatsindwa cyangwa ikanganya na Gorilla FC. Ibi birashoboka cyane bitewe ni uko Gorilla FC abayobozi bayo bakaniye cyane uyu mukino ariko amahirwe menshi arahabwa ikipe ya APR FC bijyanye ni uko gutsindwa habura umukino iribuhatakarize igikombe ntabwo bikunze kubaho.

Umutoza Ben Moussa ushaka gutwara igikombe bwa mbere nk’umutoza mukuru yabwiye abakinnyi ko nibaramuka bamuhesheje iki gikombe cya Shampiyona buri umwe azamuha ibihumbi 200 nka Bonus, azavana ku mushahara we.

Uyu mutoza nubwo myugariro we Niyigena Clement amaze iminsi akora imyitozo kandi neza ntabwo azamukinishe ku munsi w’ejo ubwo bazaba bambikana na Gorilla FC. Niyigena Clement nubwo amaze icyumweru cyose akora imyitozo ntabwo yari ameze neza kuko yari amaze igihe kigera ku cyumweru birenga 2 afite ikibazo cy’ibihaha, bivuze ko ashobora kuba ataramera neza.

Abakinnyi 11 Ben Moussa azabanza mu kibuga ku munsi wejo

Mu izamu: Ishimwe Jean Pierre

Ba myugariro: Rwabuhihi Aime Plaside, Yunusu, Ombarenga Fitina, Ishimwe Christian

Abo hagati: Mugisha Bonheur, Ruboneka Jean Bosco, Nshuti Innocent

Ba rutahizamu: Mugisha Gilbert, Bizimana Yanick, Kwitonda Alain Bacca

Related posts