Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukunnyi APR FC yagenderagaho yemeje bidasubirwaho ko kuguma muri iyi kipe bigoye ndetse yemeza aho agiye kwerekeza nyuma y’imyaka 2 akina adasimburwa

Umukunnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, Mugisha Bonheur yemeje ko kuguma muri iyi kipe bigoye bitewe n’amakipe arimo kumwifuza kandi akomeye kuyirusha.

Tariki ya 28 Gicurasi 2023, Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda yashyizweho akadomo nyuma y’imikino igera kuri 30. Yari Shampiyona ikomeye cyane mu buryo bwose bijyanye ni uko amakipe yose yari yakaniye umukino ariko irangira yongeye gutwara n’ikipe ya APR FC.

Ikipe ya APR FC yatwaye igikombe irusha Kiyovu Sports ibitego nyuma yo kunganya amanota 63. Nubwo ikipe ya APR FC yatwaye igikombe ishobora gutakaza abakinnyi bayo bari bayihetse muri iyi Shampiyona harimo Mugisha Bonheur ndetse n’abandi bigaragaje cyane.

KIGALI NEWS twamenye ko Mugisha Bonheur akomeje kwirukwa inyuma n’amakipe menshi harimo ikipe go muri Marocco, Tunisia ndetse n’ikipe ikina mu cyiciro cya kabiri mu bubiligi nubwo tutarabasha kumenya iyo ari yo.

Uyu mukinnyi nawe nyuma y’umukino wa nyuma usoza Shampiyona APR FC yatsinzemo ikipe ya Gorilla FC, yaje gutangaza ko kuguma mu ikipe ya APR FC bigoye bitewe ni uko abiha ngo 50% bijyanye n’aya makipe menshi ngo akomeje kumwizeza kuzamuha amafaranga atari macye.

Mugisha Bonheur uzwi nka Casemiro kugeza ubu arimo gusoza amasezerano ye y’imyaka 2 yasinye mu ikipe ya APR FC, akaba amaze kuyihesha ibikombe 2 bya shampiyona bivuze ko kuva yasinya ntabwo sezo irangira nta gikombe atwaye. Casemiro anahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda nubwo atabona umwanya uhagije.

 

 

Related posts