Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukongomani Alain ANDRÉ-LANDEUT  niwe ushobora gutoza kiyovu sports.

Mu minsi yashize nibwo kiyovu sports  Kiyovu Sports yatangaje ko yamaze kumvikana na Patrick Aussems ariko uyu mutoza ntaze, kuri ubu iyi kipe iri mu biganiro n’umutoza w’umukongomani.

Mvukiyehe Juvenal , Perezida wa Kiyovu Sports nyuma yo gutenguhwa n’umubiligi Patrick Aussems yari yizeye ariko bikarangira yongereye amasezerano mu ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya kuri ubu biravugwa ko yabonye undi mutoza ukomeye.

Kugeza kuri ubu amakuru ahari ni uko iyi kipe itangira imyitozo uyu munsi ariko itaza kuba ifite umutoza mukuru.

Nkuko bikomeje kuvugwa hari amakuru avuga ko Kiyovu Sports yamaze kubona umutoza mushya w’umukongomani ariko ubu mu Bubiligi, yitwa  Alain ANDRÉ-LANDEUT.

Uyu mutoza afite amateka akomeye mu mupira w’amaguru kuko Yatoje amakipe atandukanye arimo DCMP yo muri DRC NA BEREKUM CHELSEA yo muri Ghana .

Biteganyijwe ko Alain ANDRÉ-LANDEUT agera mu Rwanda mu masaha 48h aturutse mu Bubiligi  aje gusinya amasezerano  y’imyaka Itatu(3) muri Kiyovu Sports.

Kiyovu Sports kuva yasoza umwaka w’imikino wa 2021-2022, yahise itandukana na Haringingo francis wari umutoza wayo , kuva icyo gihe ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangiye gushaka umusimbura we kugira ngo itangire shampiyona ntakibazo cy’umutoza ifite.

Related posts