Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umukobwa yaguye amarabira, ahita ashiramo umwuka nyuma yo guhemukirwa n’ umusore bakundanaga.

Mu gihugu cya Malawi haravugwa inkuru y’ umukobwa w’ imyaka 24 y’ amavuko wiyahuye ahita apfa nyuma yo kunanirwa kwakira ko yatandukanye n’ umusore yakundaga ku rwego rwohejuru.

Uyu mukobwa witwa Mary Fulu ukomoka Lilongwe muri kiriya gihugu twavuze haruguru yiyahuye ku wa 02 Ugushyingo 2022, bivugwa ko yari umunyeshuri ariko ari na rwiyemezamirimo.

Ngo yafashe uyu mwanzuro nyuma yo kumenya ko umukunzi yamutaye akishakira undi mukunzi mushya.

Gresham Ngwira, Umuvugizi wa sitasiyo ya Polisi ya Kanengo, wemeje ibyabaye mu cyumweru gishize, yavuze ko Mary yacitse intege nyuma yo kumenya ko umukunzi we yahagaritse umubano wabo.

Raporo ya polisi igira iti: “Uyu mugore yagiye mu bitaro bya Bwaila kwivuza no kugirwa inama. Icyakora, muri iki gitondo yapfuye yiyahuye. Yagiye bucece,yinjira mu cyumba cy’abahungu arimanika.”

Raporo yongeraho ko abapolisi bo kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanengo hamwe n’abaganga basuye aho umurambo wajyanywe gusuzumirwa nyuma y’urupfu rw’uyu mukobwa hanyuma ibizamini bigaragaza ko urupfu rwe rwatewe no kunigwa n’umugozi.

Icyakora, amakuru yegereye umuryango wa nyakwigendera avuga ko uyu musore uzwi ku izina rya Neil, ukomoka ahitwa Blantyre, yahagaritse umubano wabo nyuma yo gutera inda undi mugore.

Umunsi yiyahuye, Mary yari yanditse kuri Twitter ati: “Twari tuberanye.”Byongeye kandi, iminsi mike mbere y’urupfu rwe, yanditse ubutumwa bwiganjemo kwiyahura no kwiheba.

Related posts