Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umukobwa mwiza yaguye mu bitaro nyuma yo kwibagisha ikibuno ashaka kucyongera

Rimwe na rimwe uko umuntu ateganya ibintu siko bigenda neza nk’uko yabishakaga, hari n’igihe bimuviramo ibyago atari yiteze nk’ibyabaye muri Nijeriya, aho umukobwa mwiza yaguye mu bitaro nyuma yo kwibagisha ikibuno ashaka kucyongera ngo kibe kinini. Ni ibyago byabereye mu mugi uzwi cyane wo muri icyo gihugu wa Lagos.

Uyu mukobwa mwiza wari ukiri muto yitwaga Christabel, yaguye mu bitaro byo mu mugi wa Lagos mu minsi micye ishize, ni nyuma yo kwibagisha ikibuno cye agirango acyongere kibe kinini kandi kibe giteye uko yabyifuzaga. Nyuma y’iminsi itari myinshi bamaze kumubaga ndetse n’ikibuno bacyongereye nk’uko yabishakaga, ngo yatangiye kugubwa nabi ndetde asubira kwa muganga aho bari bamubaze kubabwira ko ari kuva amaraso menshi.

Kwa muganga ngo bamubwiye ko ari ibintu bisanzwe, ko iyo umuntu amaze kubagwa ikibuno ava amaraso ariko nyuma y’iminsi micye bikazashira. Ikizere abaganga bamuhaye rero cyaje kuraza amasinde kuko byaje kurangira apfuye. Nyuma ngo inshuti z’uyu mukobwa ngo zashakishije hose ngo zirebe ko zamubona ariko baza kugera kuri ibi bitaro yari yibagishirijeho bamusanga mu buruhukiro(morgue).

Hari inshuti z’uyu nyakwigendera zageretse urupfu rwe ku baganga b’ibi bitaro yibagishirijemo. Izi nshuti ngo zirasaba ko ahabwa ubutabera hagakurikiranwa abaganga bamubaze, ngo hashobora kuba hari ikitaragenze neza cyangwa akaba yarabazwe nabi. Izi nshuti ngo ntuzumva ukuntu umuganga uvuga ko yize mu mashuri yo hanze ibyo kubaga ariwe ubwira umurwayi ngo kuva amaraso menshi nyuma yo kubagwa ni ibintu bisanzwe.

Related posts