Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinyi w’umunya Cameroon uri mu biganiro bya nyuma na Rayon Sport yatwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza.

Umukinyi w’umunya Cameroon Kevin Ebene yatwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza wahize abandi mu marushanwa B&B International Football Drafting League, yaberaga mu Rwanda afite intego yo kumurika impano z’abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye Kw’isi.

Aya marushanwa yateguwe n’ikinyamakuru cyitwa B&B FM Umwezi kimaze imyaka itatu gishinzwe na bagabo babiri, Bagirishya Jean de dieu na David Bayingana, iki gitangazamakuru gikora ibiganiro bitandukanye by’umwihariko amakuru y’imikino akaba ariyo ahabwa umwanya munini.

Kevin Ebene wifuzwaga na Rayon Sport ndetse wanagiranye ibiganiro nayo bikanagenda neza, niwe mukinnyi wagaragaje ubuhanga kurusha abandi Bose muri iyi mikino ya B&B International Football Drafting League 2023. Nk’uko byatangajwe nabateguye irushanwa. Uyu musore yakiniye Cameroon yakinnye CHAN ya 2022.

Related posts